Bahisemo gusigasira iterambere ryagezweho

Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’ imiryango y’urubyiruko itegamiye kuri Leta, ruratangaza ko rwiyemeje gusigasira iterambere ryagezweho na bakuru babo mu Rwanda.

Byatangajwe na Hategekimana Richard umuyobozi w’iri huriro kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, nyuma y’igikorwa abanyamuryango b’iri huriro bakoze cyo gusiga amarange mu ishuri rya Kacyiru II riherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo gusiga amarangi bafashe ifoto y'urwibutso.
Nyuma yo gusiga amarangi bafashe ifoto y’urwibutso.

Hategekimana yatangaje ko hari byinshi bakuru babo bitanze bakageraho birimo imiyoborere myiza, mu butabera, mu burezi no mu bikorwa remezo, akaba ariyo mpamvu nabo bafashe iyambere mu kubisigasira no kubirinda kugirango bitazahungabanywa n’uwo ariwe wese.

Yagize ati “Bakuru bacu baduhaye urugero bafata intwaro barwanira igihugu barakibohora, ubu kiratekanye kandi bamaze no kukigeza ku iterambere rigaragarira buri wese ndetse no mu ruhando rw’amahanga u Rwanda nturukireberwa ku bwicanyi, ahubwo rurareberwa ku iterambere ryihuta.”

Abanyeshuri biga muri iri shuri banahawe n'impanuro.
Abanyeshuri biga muri iri shuri banahawe n’impanuro.

Yakomeje agira ati “Ibi byose bikwiye gusigasirwa bikarindwa, kandi urubyiruko tukabifatiraho dukomeza gutera ikirenge mu cya bakuru bacu, kugirango iterambere rikomeze kwihuta kandi rigere hose no kuri bose.”

Rukundo Vincent umuyobozi w’iri shuri uru rubyiruko rwasizemo amarange, yashimiye cyane runo rubyiruko kuri iki gikorwa cy’urukundo babagaragarije, anabashimira ku butumwa bwo gukunda igihugu basigiye barumuna babo, bakiga muri iri shuri.

Ati “Iki gikorwa uru rubyiruko rudukoreye ni igikorwa cy’indashyigirwa , kandi gisigiye ishusho nziza barumuna babo, kuko babonye ko bagomba kujya basubiza amaso inyuma bakagira icyo bafasha barumuna babo, kugirango bazabashe kwigeza aho bakuru babo bageze.”

Richard Hategekimana, umuyobozi w'iri huriro.
Richard Hategekimana, umuyobozi w’iri huriro.

Ndiyunze Ignace umwe mu bayobozi b’abanyeshuri muri iri shuri, nawe washimiye cyane uru rubyiruko ndetse akanabizeza ko nabo bazakomeza kuzirikana iyi neza ndetse bakazanayitura abandi uko bazashobora kose.

Iri huriro rifite gahunda yo gukomeza ibyo bikorwa mu turere twose, aho bazafatanya n’abaturage mu gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, banabahugura ku bikorwa by’iterambere.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Richard turakwemera komereza aho tukuri inyuma

josiane yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka