Abakobwa bageze mu bwangavu baributswa kwirinda uduhendabana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, asaba abangavu kwirinda “uduhendabana” tw’ababashuka, ahubwo bakamenya gufata icyemezo n’icyerekezo cy’ubuzima bwiza bakiri bato.

Minisitiri Gasinzigwa yatanze izi mpanuro kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, byizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri Oda Gasinzigwa hamwe na Guverineri Odette Uwamariya bishimanye n'abana b'i Fumbwe barabyinana.
Minisitiri Oda Gasinzigwa hamwe na Guverineri Odette Uwamariya bishimanye n’abana b’i Fumbwe barabyinana.

Minisitiri Gasinzigwa yababwiye ko Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe ashoboka, bakwiriye gufata icyemezo cyo kuvanaho imbogamizi zikomereye ubuzima bwabo kugira ngo bazabashe kugira ahazaza heza.

Muri izo mbogamizi harimo ibishuko bya bamwe mu bagabo baba bagamije gusambanya abangavu, bikanaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe. Iki kibazo kigafatwa nk’ingutu ku buzima bw’abana b’abakobwa, ikaba n’impamvu batozwa hakiri kare guha umurongo ubuzima bwabo.

Aba bangavu na bagenzi babo biyemeje gufata ingamba hakiri kare kugira ngo bigenere icyerekezo cy'ahazaza.
Aba bangavu na bagenzi babo biyemeje gufata ingamba hakiri kare kugira ngo bigenere icyerekezo cy’ahazaza.

Yagize ati “Bana b’abakobwa rero, mwige mushyizeho umwete, mwirinde kurangara kandi mwirinde ibibashuka ngo mube mwatezuka ku ntego yo kugira ejo hazaza. Mwemere uko muri, mwirinde uduhendabana.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yabwiye aba bana ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka ngo ubuzima bwabo budahungabana; harimo kubaha ibikwiriye nk’uburezi rusange, gahunda zibahugura ku buzima bwabo bwa buri munsi, kubaka ubutabera no guhana bikomeye uwahohoteye umwana w’umukobwa. Kuri ibyo ariko, ngo amahitamo yabo ni yo azabaha icyerekezo.

Abana b'i Fumbwe bari benshi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa.
Abana b’i Fumbwe bari benshi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa.

Uwase Hirwa Honorine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame des Citeaux i Kigali, uhagarariye abandi bana, yatangaje ko kuba abangavu bazi neza ko ubuzima bwiza ari amahitamo, bagomba kwirinda icyabuhungabanya, bishingiye ku kumenya gufata icyemezo cyo kwemera cyangwa guhakana.

Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 2012, hagamijwe kwibutsa abatuye isi ibibazo abana b’abakobwa bahura na byo ndetse no gufata ingamba zo kubikemura.

Mu kwizihiza uyu munsi, ibihugu byibanda ku burenganzira bw’umukobwa bumufasha kwiteza imbere no kugera ku byo yifuza.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti: “Ndifuza ejo hazaza heza, mpisemo kurinda ubuzima bwanjye.”

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka