Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, Nsengiyumva yekoreye urugendo kuri iki kigo nyuma y’uko umurezi ushinzwe imyitwarire akubitiye abanyeshuri abasanze mu icumbi ryabo bigatuma abagera kuri 20 bajyanwa mu bitaro.
Nsengimana yabanje guhura n’ubuyobozi bw’aka karere n’ikigo, nyuma aza no kugirana ibiganiro byihariye ku banyeshuri bahagagariye abandi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri yagaye umuyobozi wagaragaje imyitwarire idahwitse, asaba abanyeshuri kwihangana. Yabahamirije ko bamaze kumva neza ikibazo aho kiri, abizeza ko bagiye gufata ingamba zizamenyeshwa abantu bose vuba.
Ati “Nka minisiteri ibi biduhaye isomo, twe twibandaga ku iterambere ry’imyigire y’abana, ariko ntitwibuke ku kintu cy’imyitwarire, gusa ubu tugiye gufatanya n’ubuyobozi bwa buri karere, kugira ngo ikibazo cy’imyitwarire nacyo kitabweho, ejo hatazagira n’ahandi byumvikana.”
Yanagaye cyane ubuyobozi bw’iri shuri kuko avuga ko ari kenshi abanyeshuri bagiye bagaragaza imyitwarire mibi y’umuyobozi ubashinzwe, ariko ntibugire icyo bukora.
Yavuze ko yababajwe n’uko uyu muyobozi wakubise abanyeshuri, yigeze guhagarikwa kuri aka kazi ariko nyuma akaza kongera akakagarukamo.
Umunyamabanga wa Leta kandi yasabye abanyeshuri nabo kugira imyitwarire myiza, bubaha abayobozi babo.
Yasabye ababyeyi kwihanganira ibyabaye, kuko Minisiteri ubwayo ariyo igiye kubikemura, akabasaba kumva ko nta bikuba byacitse ko ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe.
Rwemayire Piere Claver Rekeraho, uhagarariye ishuri Lycee de Ruhango, yavuze ko nyuma yo gusurwa na Minisitiri akagira ibyo abanenga, bagiye kwihutira kubikosora, ashimangira ko bagiye guhita bashakisha undi muyobozi usimbura uyu.
Ku banyeshuri bahise bagaragaza ibyishimo, kuko ikibazo cy’ikubitwa bakimaranye iminsi.
Umurutasate Jose wiga mu mwaka wa kane, yavuzeko bishimiye imyanzuro bahawe na Minisitiri, asaba ko bazabazanira umuyobozi uzi agaciro k’umubiri w’umuntu.
Abanyeshuri 20 bari mu bitaro, babiri nibo basigayemo nyuma yo gukomeretswa n’inkoni z’insinga bakubiswe kuwa gatatu tariki 7 Ukwakira 2015.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo banyeshuri bihangane uwo muyobozi ahanwe nabandi nkawe babonereho
Nibyo koko mistere y’uburezi yakoze amakosa kandi irayemera ariko bisa nk’aho byarenze igaruriro kuri izi gerations cyakora bikosorwe nawe c nta mabwiriza y’imyitwarire ya mwarimj cyangwa ay’umunyeshuri ntawe ushinzwe ilyitwarire muri nine ngo abana ntibisaba kurara nyamara kugeza ubu ni ho hari ibibazo kdi dufitemo abana benshi ngo barashaka ireme ry’uburezi ryagerwaho gute c nta discipline? Discipline c twayigeraho dute ibigo byinshi usanga bifite umuyobozi umwe kdi ntibahugurwa ngo nibura bongere ubumenyi mu gusohoza inshingano zikomeye nk’izo wibaze buri kigo kigira ibyo bita amztegeko y’ishuri bishyiriyeho iyo uyarebye agahinda karakwica hari nk’abavuze ngo umwana ufatanywe telephone n’izindi appareil électronique ahita yirukanwa kdi akakwa ibyo bikoresho, abanfi ngo umwana ufashwe asimbuka uruzitiro ahabwa weekend akazagaruka azanye n’ababyeyi, imifuka 3 ya ciments n’amafaranga ibihumbi 10,000 namwe nimumbwire uburyo bwo kurinda no kwigisha imyitwarire mu rwanda bufite ikibazo niyo mpamvu ingo ziri gusenyuka buri munsi namwe mygashakira umuti ahandi
Yoyo yoyo! mbega mbega! umurezi yabaye umutazi da,ndabona habuze gato ngo abotse ku mishito pe! gusa murashishoze kuko n’abana si shyashya gusa nta mubi wo gupfa di, yihanganire abana kdi n’abamukuriye bakurikiranwe kuko ntibyumvikana, nk’uko inkingi imwe itagera inzu ni ko n’umuntu umwe atasohoza umugambi mubisha byoroshye. Hanyuma Se icyo kigo nta muyobozi kigira hari inziranyinshi zishoboka wenda staff yose yaramutereranye bityo kurera wenyine biramurenga kdi ntitwirengagize ikibazo cy’abana babi ,ntitwakwirengagiza kdi n’abarezi bafite ingengabitekerezog. Bayobozi ba camanza murashishoze kdi dukome urusyo dukoma n’ingasire.MUNYANEZA Theogene.
Njye ndumva ntacyo minister yakoze ku myitwarire y’abanyeshuri b’indakoreka nk’abo usibye kubabwira ngo nibacire aha yikubite!! Harya kurera bajeyi muranze murabyimitse koko?? Minister,waba wabajije impamvu bari banze gusohoka? Ese umuyobozi yakubise abanyeshuri cg bagwiriranye bamwikanze? Nubundi nta wawe urimo reka bikore ibyo bashatse abanyu biga aho discipline iba! Niba batarashakaga kubyuka baje kuryama ku ishuri?
birababaje rwose.byonyine kumva ngo umuntu w’umugabo yinjiye mu cyumba cy’umukobwa mu muco nyarwanda kirazira.gusa twizereko iyo nkundamugayo iri mu maboko ya polisi bamubaze icyo yabaga agamije
Nibyo minisitiri avugishije ukuri. Hari igihe ureba ugasanga ikibazo cyimyitwarire ntabwo cyitabwaho mubigo. Ugasanga ahenshi ntanabayobozi babishinzwe kurwego ruzwi nakarere cyane mu mashuri ya za nine na twelve ngo umubare wabana ni muke. Ibyo nibyitabweho rwose. Kuko discipline idahari cyangwa itangwa nabi byatuma ireme ryuburezi dushaka ritagerwaho.