Ubuke bw’abacungamutungo b’umwuga buhombya ibigo

Urugaga rw’Abacungamutungo b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR, rugaragaza ko hari icyuho cy’abacungamutungo b’umwuga, bikaba impamvu ituma ibigo bihomba.

Abayobozi 110 bafite aho bahurira n’icungamutungo ry’umwuga mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya bitabiriye inama y’iminsi tatu ya ICPAR yatangaye tariki ya 7 Ukwakira 2015 mu karere ka Rubavu.

Abanyamuryango ba ICAPAR mu nama ibera mu Karere ka Rubavu.
Abanyamuryango ba ICAPAR mu nama ibera mu Karere ka Rubavu.

Bakaba baganira uburyo barushaho kongera abacungamutungo b’umwuga kugira ngo bagabanye ibihombo ibigo by’abakorera na leta bahura nabyo kubera ubunyamwuga buke.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda, Obadiah Biraro witabiriye inama, avuga ko abacungamutungo b’umwuga bahari bafashije Leta kugabanya igihombo ariko bakiri bake.

Yagize ati “Iki kigo ntikiramara igihe kinini, ariko kuva cyatangira hari byinshi kimaze kugeraho mu gukora icungamutungo ry’umwuga, nubwo umubare ikiri muto ariko urashimishije bitewe n’umusaruro batanga naho twatangiriye.”

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere abacungamutungo b’umwuga, ICPAR, cyatangira 2009 kikaba gifite abanyamuryango 341. Abenshi muri bo ngo bakoreye ibizami hanze y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa ICPAR buteganya kongera abacungamutungo b'umwuga mu gufasha abakorera.
Ubuyobozi bwa ICPAR buteganya kongera abacungamutungo b’umwuga mu gufasha abakorera.

Mu korohereza Abanyarwanda kugira ubunyamwuga, ICPAR yatangiye gutanga ibizami 2012, abanyeshuri 120 biyandikishije gukora ibizami bya CPA (Certified Public Accountants) naho 28 biyandikisha gukora ibizami bya CAT (Certified Accounting Technicians), ariko abatsinze CPA Rwanda ni 4 naho CAT ni 8.

Umuyobozi wa ICPAR, Bosco Mukombozi Karake, avuga ko ubu bongereye imbaraga mu kongera abacungamutungu b’umwuga.

Abanyeshuri 1060 biyandikishije gukora ibizami bya CPA naho 200 bazakora ibizami bya CAT, bakaba bateganya ko abanyeshuri 700 bazarangiza CPA Rwanda naho 80 bagatsinda CAT mu mpera za 2015.

Mukombozi avuga ko kwiga CPA na CAT bifasha urubyiruko kongera amahirwe y’umurimo mu Rwanda no kurwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa ICPAR, John Munga, avuga ko kuba byinshi mu bigo byo mu Rwanda bidafite abacungamutungo b’umwuga bigira ingaruka mu mikorere bigatera igihombo.

Asaba abayobozi b’ibigo gufasha abacungamutungo kuba abanyamwuga n’ababyeyi bagafasha abana kwiga bihangira umurimo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka