Nyanza: Batatu baguye mu mpanuka abandi bane barakomereka bikomeye

Abantu batatu bitabye Imana abandi bane barakomereka bikomeye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.

Iyi mpanuk yabaye ku isaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa 9 Ukwakira 2015 ubwo abantu bari bafite umurambo bajya gushyingura imodoka barimo yabirindukaga ku musozi bamwe mu bari bayirimo bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Impanuka yahitanye batatu, bane barakomereka.
Impanuka yahitanye batatu, bane barakomereka.

Masabo Pascal, uyoboye by’agateganyo Umurenge wa Cyabakamyi, avuga ko abo bantu bajya gushyingura mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi mpanuka ikimara kuba abantu babiri ni bo bahise bahasiga ubuzima undi apfira mu nzira bamujyana kwa muganga nk’uko Masabo abivuga.

Akomeza avuga ko abakomeretse cyane babajyanye mu bitaro birimo Ibitaro bya Nyanza, ibya Gitwe mu Karere ka Ruhango ndetse n’ibya Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu Karere ka Huye.

Tuvugana n’umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector Erade Gakwaya, yatangaje ko bagikora iperereza ngo bamenye icyateye iyo mpanuka
.
IP Gakwaya yavuze ko imodoka zigomba gusuzumwa buri gihe zikajya mu muhanda ari uko zakorewe igenzura ry’ibinyabiziga.

Yagize ati “Abantu batatu ni bo bimaze kumenyekana ko baguye muri iriya mpanuka abandi bane bo ni inkomere bari kwa muganga”.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu minsi mike ishize Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza yashishikarizaga abantu kurwanya icyatera impanuka zose zo mu muhanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ba shoferi akariro gake na feri ubundi dutekane mu mihanda

karasire yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

impanuka ziterwa numuvuduko mwinshi.abahuye nibyago bihangane

charles yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ubwo bagize imirambo ine bwo bihangane

gatera yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Twihanganishije imiryango y’abahitanywe nayo ndetse n’abo yahitanye.Nyabuna bashoferi, mwubahirize amategeko y’umuhanda. Mujye mwibuka ko impanuka iyo ibaye idatoranya.

Mike yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka