Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne rwafashe icyemezo gikwiye-Minisitiri Busingye

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne gikuraho impapuro zita muri yombi abasirikari bakuru b’igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne rwafashe icyemezo gikwiye.

Minisitiri Busingye atangaza ko Leta y'u Rwanda yakiriye neza iki cyemezo.
Minisitiri Busingye atangaza ko Leta y’u Rwanda yakiriye neza iki cyemezo.

Yungamo avuga ko izo mpapuro zita muri yombi abasirikari bakuru b’u Rwanda zari zashyizweho nta kintu na kimwe cy’ukuri zishingiyeho, ko byari uguhonyora ubutabera mpuzamahanga.

Hari hashize imyaka igera ku munani umucamanza wo muri Espagne, Andreu Merelles, atanze impapuro zo guta muri yombi abasirikari bakuru b’u Rwanda bagera kuri 40.

Ibirego uwo mucamanza yagaragazaga muri izo mpappuro bikaba kugeza ubu byateshejwe agaciro n’urukiko rukuru rw’ikirenga.

Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutera intambwe ijya mbere, kandi Abanyarwanda bakazakomeza kubaka umubano ushingiye ku cyizere, ubushuti n’ubufatanye hagati ya bo n’abanya Espagne muri rusange.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne rukuyeho izo mpapuro nyuma gato y’uko urukiko rwo mu Bwongereza na rwo ruherutse gutesha agaciro icyemezo cyo kohereza Lt Gen. Karenzi Karake kuburanira muri Espagne nyuma y’uko afatiwe mu Bwongereza ari mu butumwa bw’akazi muri Kamena 2015.

Impampuro zita muri yombi abo basirikari b’u Rwanda zari zashyizweho n’umucamanza Merelles yitwaje ihame ry’ubutabera mpuzamahanga abashinja ibyaha by’intambara mu Rwanda no mu RD Congo. Icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwa Espagne kikaba gihagarika iperereza rye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mujye mutangaza amakuru uko ameze ntakujya ku ruhande. Usomye iyi nkuru yagirango impapuro zose zahagaritswe. Nyamara ukuri ni uko impapuro zahagaritswe ari iz’abantu 11 gusa, kandi muri abo nta numwe uri umuyobozi mu gihugu. Bivuga rero ko hasigaye 29 bashobora gufatwa kandi muri abo harimo abayobozi bakuru mu Rwanda uhereye kuri Prez. Paul Kagame, Karenzi Karake, Ministre w’ingabo n’abandi ntarondora.

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Mwiyandikira ibyo mwishakiye gusa! Aya makuru yanyu nta shingiro kuko izo mpapuro zitakuweho ahubwo hari ibyaha bimwe byakuweho ariko abaregwa icyaha cy’iterabwoba bo bazakomeza bakurikiranwe!

ishema yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

iki cyemezo kiziye igihe kandi cyiza gikwiye bityo ntabizongera kudusumbuwa mu iterambere tuganamo

murekatete yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

aabazungu bose ndabazi ejo bazahurutura urundi runtu kugirango bace intege abanyarwanda ariko ntituzabibemerera na rimwe

ndahiriwe yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ubundi se bigiraga maki!abo bazungu bagize kudutererana bareberera genocide iba barangiza bakaza kutugerekaho ibyaha byintambara badafitiye gihamya

alex yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Mutohoze neza Ayo makuru kuko ntago ari umwihariko ku Rwanda gusa ahubwo nitegeko riri universal ahubwo murwanda tubyungukiramo ikindi kandi ntago impapuro zakuweho ahubwo bimwe mu byaha baregwa byakuweho hasigara icyaha kiterabwoba ibyo bivuze ko hari bamwe mu basirikari bacu bagikurikiranwe gusa hari nabatagikurikiranwe muri 40 bashakwaga!!!

Safari yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka