Abikorera bagiye kuzana imashini zifasha abahinzi gusarura imyaka

Abikorera bo mu karere ka Bugesera bafatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi bagiye kugeza imashini zihinga zikanasarura ku bahinzi.

Uzabumwana Alafate ukorera Key New Agro Mechanized Service, imwe muri company enye z’abikorera zizazana izi mashini, avuga ko babanje kujya bakodesha imashini za RAB nyuma yo kubona ko batangaga amafaranga menshi bahita bagura izabo.

Uzabumwana Alafate akorera Key New Agro Mechanized Service.
Uzabumwana Alafate akorera Key New Agro Mechanized Service.

Agira ati “Twatangiye dukodesha imashini zihinga muri MINAGRI ariko tuza kubonako duhendwa akaba ariyo mpamvu twahisemo kugura izacu, ubu umuhinzi wese uyishaka arayibona nta kabuza kandi ibiciro ntibiri hejuru.”

Mu gihe izi mashini zikora imirimo irimo kurima, gucoca no gusanza intabire gusa, Uzabumwana avuga ko bafite gahunda yo kuzana izifite ubushobozi bwo gukora akazi kenshi.

Ati “Turashaka ko umuhinzi azajya ayifata ikamuhingira igasanza ku buryo zizajya zigeza n’igihe cyo gusarura, biryo akaba koroherwa mu kazi ke.”

Bamwe mubahinzi bo mukarere ka Bugesera bitabiriye gahunda yo guhingisha imashini baragira inama bagenzi babo ko iyo uyikoresheje kuva ku butaka bwa hegitari kuzamura byohora. Bakabagira inama yo guhuriza hamwe ubutaka, nk’uko bivugwa n’uwitwa Sekamana Alexis.

Ati “Izo zisarura nazo tubashije kuzibona akazi karushaho koroha kuko ntitukigorwa no guhinga kubera izi mashini zarabyoroheje.”

Sangwa Olivier wa RAB mu ishami ryo gufata neza ubutaka, kuhira imyaka no gukoresha imashini zihinga, avuga ko bakomeje kongera abafatanyabikorwa mubuhinzi bukoresha imashini.

Ati “Tugirana amasezerano n’abo bashoramari kuburyo tunabakurikiranira hafi kugirango batazahenda abaturage kandi tukareba ko amasezerano bagiranye nabo bayubahiriza.”

Gahunda ya Leta ni uko mu 2020 gukoresha imashini mu buhinzi bizaba bigeze kuri 25%, mu gihe kuri ubu bigeze kuri 15%.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka