Gatsibo: 12+ Program yitezweho guhindura ubuzima bw’abakobwa 1326

Abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12 baturuka mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo barafashwa kwiteza imbere.

Aba bana bafashwa mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere binyuze muri gahunda yiswe 12+ Program, ikaba ari gahunda ya Leta igamije kwita ku bana b’abakobwa bafite imyaka hagati ya 10 na 12 mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yabo.

Abana aha bari barangije amahuriro bahabwa impamyabushobozi.
Abana aha bari barangije amahuriro bahabwa impamyabushobozi.

Uwimbabazi Aline, ashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu Karere ka Gatsibo, avuga ko kuva iyi gahunda yatangizwa muri aka karere imaze guhindura byinshi mu mibereho y’abana b’abakobwa birimo no gusubiza mu mashuri abari bayarayavuyemo.

Agira ati “Kuva yatangira imaze kuzana impinduka nziza mu bana b’abakobwa, kuko bamwe bagiye bibumbira mu bimina aho bibikira amafanga 100 uko baje mu ihuriro, ababyeyi babo bakaba bafite igikekerezo cyo kubagurira inkwavu zo korora, ikindi ni uko abari barataye amashuri bayasubiyeyo binyuze mu kwisungana.”

Mutuyimana Esperence, utuye mu Murenge wa Murambi, ni umwe mu bana bafashwa n’iyi gahunda ya 12+. Avuga ko biturutse kuri iyi gahunda we yabashije kwiga gusoma no kwandika abyigishijwe na bagenzi be, ubu akaba akora ubukorikori bwo gufuma udutambaro akatugurisha.

Ati “Nyuma y’aho menyeye gufuma udutambaro ndatugurisha nkabona amafaranga nkayazigama, ubu mfite gahunda yo kujya kwiga indi myuga kugira ngo mbashe kongera ibikorwa byanjye byo kwiteza imbere.”

Kugira ngo iyi gahunda igende neza hari abafashyamyumvire (mentors) 51, bayikurikirana mu mirenge bagenda bakora amahuriro y’abana (gathering sessions), ubu ikaba iri gufasha abana bagera ku 1326.

Iyi gahunda ikorera mu Mirenge itanu y’Akarere ka Gatsibo ariyo Gasange, Murambi, Kageyo, Ngarama na Nyagihanga, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta wa Caritas Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abagide mu Rwanda hamwe na Institute for Reproductive Health.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iterambere ry’umukobwa w’u Rwanda risobanuye byinshi kuko asa nuwasigaye inyuma ariko gahunda nkizi zibazamura zikabashyira ku rwego rwiza zirashimisha

Gatanazi yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka