Abamotari bariyama ababateza impanuka bari kuri whatsapp

Abamotari barinubira abagenzi bagenda barangariye ku materefoni bari ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bakinisha abana mu muhanda bakabateza impanuka.

Mu gihe usanga akenshi abamotari batungwa agatoki mu guteza umutekano muke mu muhanda, mu gusoza ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa 7 Ukwakira 2015, bagaragaje ko abagenzi bagira uruhare runini mu guteza impanuka.

Abamotari banenga abagenzi barangara bagateza impanuka kubera gukoresha nabi umuhanda.
Abamotari banenga abagenzi barangara bagateza impanuka kubera gukoresha nabi umuhanda.

Ignace Kamasa, umwe mu bamotari ba Nyamagabe, avuga ko hari abagenzi bakoresha nabi umuhanda ugasanga bateje impanuka maze asaba kujya na bo bubahiriza amategeko y’umuhanda kuko areba buri wese uwukoresha.

Yagize ati “Ariko abagenzi baratubangamira inshuro nyinshi ugasanga umuntu arambuka umuhanda asangiye n’ibinyabiziga ari kuri terefoni cyangwa whatsapp ukavuza ihoni mpaka umugezeho, abagenda badafashe abana babakinisha mu muhanda ugasanga urabagonze.”

Marcel Munyampundu, umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko koko nk’abagenzi nab o bagomba gufata ingamba zo kubahiriza amategeko abagenga kugira ngo batabangamira ibinyabiziga.

Yagize ati “Tugiye kujya dutangira amakuru ku gihe ku muntu udutwaye nabi, dukoreshe umuhanda neza tureba twa tumenyetso tw’umweru tutwemerera gutambuka kandi tugendere iburyo bw’umuhanda kugira ngo twirinde impanuka.”

Umyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yasabye by’umwihariko abagenzi gukunda ubuzima bwabo bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati “Turasaba umuntu kugenda mu muhanda ntiyumve ko ari we wenyine urimo uwukoresha, ntihabemo kwirara. Nk’abagendera hagati mu muhanda ngo imodoka niza baravamo kuko ari bo usanga bateje impanuka, tubasaba kugira amakenga mu muhanda.”

Mu mezi atatu ashize, mu Karere ka Nyamagabe, abagera kuri 3 bapfuye bazize impanuka naho abagera kuri 4 bakomereka bikabije.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko akaga karagwira! Nari nzi ko utwawe kuri moto agomba gufata mu nda umutwaye bikamera nka ceinture ku modoka none ngo hari abajya kuri whatsapp? Ibi bivuze ko na mind itaba iri tayari

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka