Buri mudugudu ngo ugomba kugira umwanya rusange basabaniramo

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imiturire, kuri wa 07 Ukwakira, Minisitiri Germaine Kamayirese, yasabye abategura aho gutuza abaturage guteganya umwanya rusange wo kwisanzuramo.

Uyu Munyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura avuga ko abashyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera bagomba kubahiriza ubuso rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Germaine Kamayirese, na Guveriniri Caritas Mukandasira mu Munsi Mpuzamahanga w'Imiturire.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Germaine Kamayirese, na Guveriniri Caritas Mukandasira mu Munsi Mpuzamahanga w’Imiturire.

Agira ati “U Rwanda ruri mu bihugu bituwe cyane muri Afurika, dukomeje kubaka uko twishakiye byazarangira tudafite aho gukorera. Dukwiye gutura twegeranye turondereza ubutaka, naho aho kwisanzurira tukagira aho duhurira rusange.”

Iyi gahunda yo kugira umwanya rusange ku batuye mu midugudu ngo yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Akarere ka Rubavu, gatuwe cyane nyuma y’umujyi wa Kigali, ngo gafite aho kwisanzurira ariko bigomba gukorwa no mu tundi turere.

Inkengero z’Ikiyaga cya Kivu hamwe n’umusozi wa Rubavu wimuweho abari batuye mu manegeka ni ho hari ubuso bwo kwisanzura; baganira ndetse banaruhaka.

Kampayana Augustin, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda, avuga ko mu bishushanyo mbonera bateganya ko ahantu hatuzwa abantu 200 hagira umwanya rusange nk’ibibuga byo gukiniramo n’ahahurirwa n’abantu benshi.

Umusozi wa Rubavu wari utuweho n'abari mu manegeka barahakuwe hagirwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira.
Umusozi wa Rubavu wari utuweho n’abari mu manegeka barahakuwe hagirwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, avuga ko nubwo mu Karere ka Rubavu bafite umwanya rusange ku nkengero z’Ikivu, abaturage batitabira kuwukoresha uko bikwiye.

Kuba inkengero z’Ikiyaga cya Kivu zidakoreshwa uko bikwiye bituma ubusitani bwo ku musozi wa Rubavu bwateguwe budakoreshwa kuko ababurinze batemerera abantu kubusura. Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko hagomba kujyaho amabwiriza yo kuhakoresha.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yo ivuga ko ubuso bwo kubaka bugomba kuba buto k’ububaka kugira ngo hanashakwe umwanya rusange wo kwidagaduriramo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose iki gitekerezo nikiza cyane, kuko nigombwa ko abantu bagira aho bisanzurira, urabona ukuntu hano hantu hasa neza? ahubwo ngiye kuhayoboza neza kuko nubundi nikundira ubukererugero.niheza cyane rwose.

pauline rugira yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

gutembera ni byiza biraruhura

virgile yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

ubuso rusange buzatuma nabanyarwanda bakunda gutembera kuko ubusanzwe ntidutembera kabisa

astrida yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka