Kaminuza ya Kigali yemerewe gufungura Ishami rya Musanze

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yahaye uburenganzira Kaminuza ya Kigali (UoK) bwo gufungura ryayo mu Karere ka Musanze.

Ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi iha uburenganzira iyo kaminuza gufungura ishami ryayo mu Karere ka Musanze ivuga ko nyuma yo gusuzuma hagati y’amatariki 07 -09 Nzeri 2015 niba yujuje ibisabwa, Minisiteri y’Uburezi ibemereye gukora ku mugaragaro.

Abayobozi ba UoK baganira n'abanyamakuru.
Abayobozi ba UoK baganira n’abanyamakuru.

Mu gihe hari amakuru yavuzwe mu itangazamakuru ko yafunzwe kubera kwigisha amasomo idafitiye uburenganzira, mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2015, Dr. Mukulira Olivier, Umuyobozi wa UoK Ishami rya Musanze yavuze ko itangazamakuru ryatanze amakuru atari yo.

Agira ati “ Abantu bari bafashe amakuru uko atari cyane cyane ku byavuzwe ko hari programme (amasomo) twigishaga tutari dufite uburenganzira ariko ntabwo ari byo kuko kaminuza yacu programme zose ziremewe ngira ngo icyo twasabwe ni ukugira ngo abanyeshuri bahagarare kwiga hakorwe audit (igenzura) barebe niba twujuje ibyangombwa.”

Muri Gicurasi 2015, ni bwo iyo kaminuza yafunguye ishami mu Mujyi wa Musanze yigisha amasomo y’icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu cya kaminuza.

Abanyeshuri biga muri iyo kaminuza ngo bakimenya ayo makuru ko Ishami rya Musanze ryahagaritswe ntibakutse umutima cyane kuko bumvaga ko bajya kwiga i Kigali.

Bamwe mu bakozi n'abanyeshuri bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru.
Bamwe mu bakozi n’abanyeshuri bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru.

Tuyishime Jean Bosco wiga muri iyo kaminuza agira ati “Twe ntabwo tubibona nko gufungwa, byari iby’agateganyo kugira ngo bakurikirane barebe niba koko UoK yujuje ibyangombwa.”

Sam Aine, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya UoK ashimangira ko icyatumye bashinga iyo kaminuza ari ugutanga uburezi bufite ireme ku buryo umunyeshuri uzarangizamo azaba afite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana na bagenzi ku isoko ry’umurimo ryo mu karere.

Iyi kaminuza yafunguye imiryango mu Ukwakira 2013 none mu myaka ibiri gusa ifite abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bine mu gihe Ishami ryayo rya Musanze ryo rifite ababarirwa muri 200.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kaminuza nyinshi bizatuma aabanyarwanda batabura aho bigira ahubwo na za doctorat zirakeneyewe kuburyo abanyarwanda baminuza

uzziel yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka