Bifuza kwemererwa guhinga imyaka inyamaswa zitona

Abaturage b’Akarere ka Kayonza bafite amasambu hafi ya Pariki y’Akagera barasaba ubuyobozi kubemerera kujya bahinga imyaka inyamaswa z’iyo pariki zitona.

Nubwo iyo pariki yazitiwe hari inyamaswa nk’inkende n’ibitera zisimbuka uruzitiro zikajya konera abaturage cyane cyane iyo bahinze ibigori.

ibitera bihangayikishije abatuye mu nkengero za Pariki y'Akagera kuko bibonera.
ibitera bihangayikishije abatuye mu nkengero za Pariki y’Akagera kuko bibonera.

Ni ikibazo bavuga ko kibakomereye kuko kenshi ngo basabwa guhinga ibigori ariko ntibagire icyo basarura kubera ko ibyo bitera n’inkende biba byaboneye.

Munyakazi Charles, wo mu Murenge wa Gahini, ati “Iyo twahinze ibigori inkende n’ibitera biraza bikabyona kuva bikimera zikabyangiza ku buryo bukomeye. Bijya kwera inkende zarabirangije kera.”

Abo baturage bavuga ko bagerageza kurwanya ibyo bitera ariko bakananirwa bitewe n’uko iyo babyirukanye bihungira muri Pariki bagenda bikagaruka kona.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko ikibazo cy’ibitera kitarabonerwa umuti, gusa ngo ni inyamaswa abantu bashobora kurinda kuko zona ku manywa gusa.

Agira ati “Ibitera ni inyamaswa zona ku manywa zishobora kurindwa, mu gihe hakigwa uburyo dushobora guhangana na byo abaturage twabakanguriye kuba babirinda kuko n’umwana mutoya iyo abiteye ibuye biragenda.”

Ubu buryo bwo kurinda ibitera, abafite amasambu hafi ya pariki ngo barabugerageje kenshi, ariko ngo basanga buruhije kuko busaba ko umuturage yirirwa yirukana ibitera ntagire ikindi akora cyamuteza imbere.

Bavuga ko hari ibihingwa nk’amasaka, ibishyimbo n’ibirayi bashobora guhinga kandi ibitera ntibibonere kuko bitabikunda, bagasaba ubuyobozi kubemerera bakaba ari byo bazajya bahinga.

Ndahiriwe Epimaque ati “Ibyo bitera bisuzugura kubi, atari umuntu w’umugabo ubyirukanye ntibigenda abana bibasuzugura kubi. Icyakorwa ni uko ubuyobozi bwatureka ahantu nk’aho tukajya tuhahinnga imyaka ibyo bitera bidashobora kwangiza.”

Ubuyobozi buvuga ko gusaba abaturage guhinga ibigori biterwa n’uko hari ibihingwa biba byaratoranyijwe muri buri gace, ariko ngo ibihembwe byose by’ihinga abaturage ntibasabwa guhinga ibigori kuko babisimburanya n’amasaka.

Ikibazo cy’ibitera n’inkende byonera abaturiye Parike y’Akagera ntikigaragara mu Karere ka Kayonza gusa, kuko no mu tundi turere dukora kuri iyo pariki abaturage badasiba kukigaragaza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka