Ministiri w’Intebe yasabye abashinjacyaha bashya kutajenjekera ba rusahuzi

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha umunani kuri uyu wa 07 Nzeri 2015, abasaba gushyira ingufu ku bahombya igihugu.

Yabibukije ko inshingano z’abashinjacyaha ari ugukora amaperereza ku byaha bitandukanye, kuburana mu nkiko, uruhare mu ishyirwaho ry’ingamba zo gukurikirana ibyaha, ndetse no gufatanya n’inzego z’ibindi bihugu kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umwe mu bashinjacyaha arahira.
Umwe mu bashinjacyaha arahira.

Mu kubahiriza izi nshingano niho Ministiri w’Intebe yabasabye “kutagwa mu mutego w’abashaka gukoresha ubutabera mpuzamahanga mu nyungu zabo bwite cyangwa iza politiki, ziba ziherekejwe n’agasuzuguro ko kutubaha ibindi bihugu, cyane cyane iby’Afurika”.

Ministiri w’Intebe yagize ati ”Ndabasaba imbaraga mu guhangana n’ibyaha bimunga ubukungu bw’u Rwanda.” Yasobanuye ko raporo y’Ubushinjacyaha y’umwaka ushize igizwe n’amadosiye 454 aregwamo abantu 1156.

Kuri ubu abantu 311 muri 416 baburanishijwe, ngo bahamwe n’ibyaha byo kurigisa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Yavuze ko abo bantu bamaze gutsindwa, ngo bakaba bagomba kwishyura vuba na bwangu miliyoni 925.9 z’amafaranga y’u Rwanda bahombeje, bageretseho n’ihazabu y’ibyaha bakoze.

Yasabye kandi abashinjacyaha kuba maso kugira ngo ibyagezweho n’Inkiko Gacaca bidasubira inyuma, ndetse n’abashaka kubisubiza inyuma ngo bakaba bagomba kubiryozwa.

Ikindi basabwa ni ‘ukurwanya ibyaha bifite ingaruka ku buzima bw’abaturarwanda bose’, birimo iby’abacuruza abantu, ibirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo kwangiza ibikorwaremezo, kwangiza abana n’abagore, kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ifoto y'urwibutso.
Ifoto y’urwibutso.

Dukuzumuremyi Egide, umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze yijeje ko azashyira ireme mu butabera bw’u Rwanda, naho mugenzi we Francoise Mushimiyimana uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, avuga ko mu byaha azibandaho harimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Mushimiyimana yagize ati ”Duhereye ku byo Ministiri w’Intebe yavuze, hari ibyaha by’ihohoterwa, ibimunga ubukungu, gucuruza abantu n’iby’ikoranabuhanga bimaze kugera ku kigero cyo hejuru; byose ngomba guhangana na byo”.

Abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze barahiye ni Kabano Jacques, Dukuzumuremyi Egide, Uwamaliya Julienne na Murekeyisoni Jeanne d’Arc; ku rwego rwisumbuye hari Sibomana Stanislas, Tuyisenge Vestine, Umuranga Sifa na Mukeshimana Adrien.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka