Abakinnyi batanu baritabira isiganwa ry’amagare muri Cameroun

Ikipe y’igihugu y’amagare igiye kwitabira isiganwa ry’amagare rizabera mu gihugu cya Cameroun mu cyumweru gitaha

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ritangire,na nyuma yo kwitabira amarushanwa atandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga,ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Hadi Janvier uheruka gutwara umudari wa zahabu muri All Africa games ndetse anaba uwa 2 muri Tour de Cote d'Ivoire
Hadi Janvier uheruka gutwara umudari wa zahabu muri All Africa games ndetse anaba uwa 2 muri Tour de Cote d’Ivoire

Ni muri urwo rwego,abakinnyi batanu bakinira ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare aribo Hadi Janvier, Joseph Aleluya, Joseph Biziyaremye , Gasore Hategeka na Bonaventure Uwizeyimana bagiye kwerekeza muri Cameroun mu isiganwa ryiswe Chantal Biya race rizamara iminsi itanu.

Team Rwanda ubwo yari ivanye imidari muri Congo Brazzaville
Team Rwanda ubwo yari ivanye imidari muri Congo Brazzaville

Biteganijwe ko iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 10 harimo 4 azaturuka ku mugabane w’i Burayi,abiri mu Bufaransa,imwe mu Busuwisi,n’indi yo muri Slovakia.Biteganijwe kandi ko ku mugabane w’Afrika harimo amakipe azaturuka muri Maroc,Egypt, Rwanda,Côte d’Ivoire na Burkina Faso,kongeraho abiri yo muri Cameroun.

Team Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu makipe yakinnye Tour de Cote d'Ivoire
Team Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu makipe yakinnye Tour de Cote d’Ivoire
Team Rwanda ni imwe mu makipe asigaye afite igitinyiro ku mugabane w'Afrika
Team Rwanda ni imwe mu makipe asigaye afite igitinyiro ku mugabane w’Afrika

Inzira zizakoreshwa mu isiganwa

14/10/2015 Prologue - Douala › Douala
15/10/2015 Etape ya 1 - Douala › Douala
16/10/2015 Etape ya 2 - Yaoundé › Ebolowa
17/10/2015 Etape ya 3 - Zoétélé › Meyomessala
18/10/2015 Etape ya 4 - Sangmelima › Yaoundé

Abatwaye iri siganwa mu myaka ishize

2014 | DEBESAY Mekseb
2013 | NGUE NGOCK Yves
2012 | MERCIER Alexandre
2011 | NGUE NGOCK Yves
2010 | TEGA Martinien
2009 | VAN AGTMAAL Peter

Ikipe y’u Rwanda biteganijwe ko izahaguruka i Kigali taliki ya 12/10/2015, ni numa y’aho kandi ikipe y’u Rwanda iheruka kwegukana umwanya wa mbere muri Tour de Cote d’Ivoire,mu gihe Hadi Janvier we yari yegukanye umwanya wa kabiri muri rusange.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amavubi y aamagare azazana umudari turabyizeye .courage bagabo

eddie yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

hadi janvier tukuri inyuma kabisa

patrick yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ariko hakorwa iki ngo nindi mikino yo mu rwanda igere aho amagare ageze ubu?amagare courage kabisa

mediatrice yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka