Barasabwa kurwanya ruswa muri “Gira Inka”

Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kurwanya ruswa ishingiye ku kimenyane n’amafaranga igaragara muri gahunda ya Gira Inka.

Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency Rwanda,mu nama wagiranye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2015, wagaragaje ko cyegeranyo wavanye mu dusanduka tw’ibitekerezo ku mitangire ya serivisi, hagaragajwe ko abaturage banenga uburyo gahunda ya Gira inka ikorwamo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe kurwanya ruswa n'ikimenyane muri Gira Inka Munyarwanda.
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kurwanya ruswa n’ikimenyane muri Gira Inka Munyarwanda.

Albert Rwego, wari uhagarariye Transparency Rwanda, yatangaje ko abaturage bagaragaje ko abayobozi bishyiriraho abo bagomba guha inka bitewe n’ibyo babahaye cyangwa se kuba baziranye.

Yagize ati “Muri gahunda ya Gira inka, usanga bakora urutonde mu buryo bw’amarangamutima, badaciye mu baturage ugasanga hagiyemo ikibazo cya ruswa cyangwa ikimenyane.”

Yakomeje abivuga ko uyu muryango utita ku gukusanya ibyo abaturage babona kuri serivisi zibakorerwa gusa, ahubwo babigisha n’uburenganzira bwabo kuri serivisi.

Yagize ati “Dukangurira abaturage uburenganzira bwabo, gutanga amakuru, kandi tugasaba abayobozi b’ibanze kwita ku nshingano zabo zo gutanga serivisi inoze nyuma y’uko dukoze ubu bushakashatsi.”

Azarias Nsanziyera, umuturage wo mu Murenge wa Mushubi, na we yagaragaje akarengane bahura na ko muri gahunda ya gira inka.

Yagize ati “Abakennye si bo baziha baziha abakize, bajya kubaza bati ‘reka da, wowe nta n’aho kuragira wabona’ tubasaba ko bajya bakoresha inama abaturage bakihitiramo uyikwiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Jean Pierre Nshimiyimana, yavuze ko bagiye kurwanya akarengane na ruswa bigaragara muri Gira Inka biciye mu nteko rusange z’abaturage.

Yagize ati “Tubona ko bizakemukira mu nteko rusange y’abaturage, bakagaragaza ukennye kurusha abandi akaba ari we uyihabwa, ubuyobozi bukajya bwakira icyo abaturage bemeje.”

Transparency Rwanda yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwikubita agashyi kuko mu mitangire ya serivisi muri rusange badohotseho, aho ngo byagabanutse ku kigero cya 10% muri uyu mwaka wa 2015 ugereranije n’umwaka washize wa 2014.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ruswa,ruswa!!!Bashyireho rwose ingamba zo kurwanya isabwa n’itangwa ryayo kandi abo igaragayeho bakanirwe urubakwiye.

Mike yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Kuyamagana nubwo ntacyagerwaho kinini ariko hari icyo bigabanya, ahubwo abayirwanya nibahaguruke, bajye baza natwe tubahe amakuru.

GASORE yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ruswa se yajya he? abayamagana nibo bayakira bakanayitanga 100% ubwo rero abayirwanya nimwiruhukire cg mushake ikindi mukora, ubunyangamugayo barabuze, buhali ntiyabaho(Ruswa)

Matwi yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ibyo mwibwira byose ni uBusa umuntu umwe Rukumbi washobora kurwanya ruswa ni President Paul Kagame, Ariko se akazi azagakora wenyine agomba gukoresha abantu, ariko abo akoresha baramutenguha, baramuhemukira.

Bingwa yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Nibayirwanye bayirandurane n’imizi.

alexis yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Burya ntawuneza rubanda,n’ubwo umukobwa aba 1 agatukisha bose.

ANASTASE yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

erega nubwo usanga hari ibi bigenewe abatishoboye usanga ahubwo abifite aribo babihabwa, ibyo turabizi mubintu byinshi bitandukanye

mugeni yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

ruswa iraca ibintu muri gahunda yagira inka abayobozi ni batabare abaturage batabigwamo

mugabekazi yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ariko se izi nka kozagenewe abatishoboye kugirango nabo babeho neza baniteze imbere, kuki babanza guhangayikishwa na ruswa, ibi nakarengane rwose.transparency Rwanda nitabare nahubundi nibibazo.

jonan yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka