Arasaba abarimu bakiri bato gukunda umwuga kurusha amafaranga

Kanyamanza Casssien, umaze imyaka 37 ari umwarimu, asaba abarimu bakiri bato gukunda uburezi n’abana bigisha aho gushaka ubukire bwa vuba.

Kanyamanza, ufite imyaka 60 y’amavuko, yigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete, ishuri riherereye mu Murenge wa Cyanika. Avuga ko yatangiye kwigisha mu mashuri abanza, mu kwaka wa 1978.

Kanyamanza amaze imyaka 37 ari umwarimu.
Kanyamanza amaze imyaka 37 ari umwarimu.

Ngo nubwo amaze iyo myaka yose mu mwuga w’ubwarimu, ahembwa amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 69. Ariko ngo ntiyigeze yinuba ngo areke kwigisha kuko abikunda. Aha ni ho ahera abwira abarimu bakiri bato gukunda kwigisha aho gushaka ubukire.

Agira ati “Abana rero baje mu bwarimu ntibashake ubukungu no gukira vuba ahubwo bakunde uburezi. Bakunde abo bana rwose. Bakunde kwigisha, bakunde abana ibindi bizaza nyuma.”

Akomeza avuga ko ababazwa cyane no kubona abo barimu bagenzi be bakiri urubyiruko badakunda umurimo wo kwigisha kandi bawukora. Ibyo ngo bigatuma bashobora no kwigisha nabi.

Agira ati “Iyo ngerageje kubegera mbabaza, bambwira ko ari imibereho yagiye ihindagurika, umushaha utabakwiriye…ariko umushahara muke cyangwa ugize ute, bagombye kwishimira uduke babagenera.”

Uyu musaza avuga ko mu myaka yose amaze yigisha hari ibimubabaza birimo kubona abana basiba cyangwa bakava mu ishuri uko biboneye, bakajya kuba ku mihanda.

Agira ati “Biri mu bintu bimbabaza iyo mbona umwana runaka asiba inshuro zingahe ataza kwiga, ubona avamo, yiga ukuntu yishakiye cyangwa mwarimu niba agiye hanze ugasanga abana bariyicariye badasubiramo amasomo.”

Kanyamaza akomeza avuga ariko hari n’ibindi bimushimisha bigatuma akunda umurimo wo kwigisha. Birimo kuba yigisha abana bakumva, bagakura bakagaruka bakaba abarimu na bo cyangwa bagakora indi mirimo.

Ikindi ngo muri iyo myaka yose amaze yigisha abona uburezi bwo mu Rwanda bwaragiye buzamuka. Aho kuri ubu abana bose bafite amahirwe yo kwiga, mu gihe ngo kera abana b’abakene batigaga.

Akomeza avuga ko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) yafashije cyane ababyeyi b’abakene.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hahahaaaa ! Uyu mukambwe biragaragara ko yavuze ibyo bamutumye ! Ntitugatwike inzu ngo duhishe umwotsi ! Mugihe mwarimu adafashwe neza nta reme mu burezi bw’u Rwanda ! Kdi bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu !

Rugerero yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Erega ubundi akazi/umwuga nugutunze ibindi ntacyo bivuze upfa kuba utarongo niwo mwuga mubi, abarimu bakiri bato nange nti courage.

emmy yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka