Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare afunze kubera amafaranga menshi yabuze mu bitaro ayobora.

N’ubwo adatangaza umubare w’amafaranga yaba yaranyerejwe mu gihe iperereza rigikomeje, bamwe mu bakora kuri ibi bitaro batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kugeza ubu azwi ari miliyoni 60.

Dr. Nzeyimana wayoboraga ibitaro bya Kabutare ubu ari mu maboko ya Polisi.
Dr. Nzeyimana wayoboraga ibitaro bya Kabutare ubu ari mu maboko ya Polisi.

Ayo mafaranga ngo ni ayo Global Found yari yageneye abajyanama b’ubuzima mu mwaka ushize wa 2014, nyamara igenzura ryakozwe ryagaragaje ko ayo mafaranga atageze ku bo yagenewe.

Umwe muri bakora ku bitaro bya Kabutare agira ati “Kugeza ubu amafaranga numvise ko yaba yaranyerejwe ni Miliyoni 60 zari zigenewe abajyanama b’ubuzima, nyamara abagenzura ntibaragera ku mafaranga y’agahimbazamusyi k’abaganga (PBF), na yo bivugwa ko hari ukuntu yanyerejweho. Mbega ntituramenya umubare nyawo w’amafaranga yanyerejwe.”

Ayo mafaranga y’agahimbazamusyi k’abaganga bivugwa ko yaba yaranyerejwe, ni ayari agenewe gukodeshereza abaganga imodoka yabajyanaga mu igenzura ku bigo nderabuzima, nyamara ngo “abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko iryo genzura nta ryabaye.”

Dr. Niyonzima ntafunze wenyine, kuko n’umucungamutungo mukuru wo ku bitaro bya Kabutare nawe afunze.

Uwari ushinzwe ubutegetsi we bivugwa ko kugeza ubu yaburiwe irengero, kuko ngo ntawe urongera kumuca iryera kuva kuwa mbere tariki 28 Nzeri 2015, ubwo Minisitiri w’Ubuzima yagendereraga ibi bitaro.

Bivugwa ko we yaba yarakenze agahunga atarabazwa iby’aya mafaranga.

Igenzura ryaviriyemo Dr. Niyonzima kuba afunze mu gihe hagikorwa iperereza, ryabaye nyuma y’uko hari hagiye gushira amezi abiri abakozi bo ku bitaro ayobora badahembwa kubera imyenda ikabakaba Miliyoni 300 FRW Mituweri ibarimo.

Hakiyongeraho no kubera ko amafaranga bari bohererejwe nk’igice cy’umushahara w’abakozi (bagombaga kongera) bari babaye bayaguze imiti, bizeye ko RSSB izabishyura amafaranga ya Mituweli yo muri Nyakanga nyamara na yo igatinda.

Icyakora, kuri ubu imishahara y’ukwezi kwa Kamena abakozi barayibonye, kandi ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabasezeranyije ko n’ay’ukwa cyenda bazayabona muri iyi minsi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ariko Abantu Bashaka Kunyereza Imitungo Yareta Ntibazi Ko Iki Gihugu Ntamikino Gifite! Mwiriye Utugabuye?

Muhirwa Placide yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Murine KAMONYI ,natwe mudusure maze mugenzure CS ya Kayenzi ,nk’ubu ntiturahembwa gusa tumaze kubonako hari abantu bari hejuru y’amategeko .

Lilianne yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

nyumvira kweli nkayo mafaranga ya abajyanama bubuzima!nakamaro batumariye, nahanwe kabisa

uzziel yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

kurigisa amafaranga bireze muri iki gihe, sinzi icyo abantu bari kwirukira bashaka ifaranga kungufu ndetse niritabageenewe

sinzi eric yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

MINISANTE IGENZURE IBITARO BYA MUHORORO HAKORWE IGENZURA RYIMBITSE UMUYOBOZI WAYO NAWE ARAKEMAGWA.

rucagu yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Wa mugani se twe ku bitaro bya Gihundwe tuzira iki koko, kuki iryo genzura ridakorwa ngo tumenye aho ibirarane by’abakozi bijya kuva mu mwaka wa 2013 kugeza uyu igice kimwe cy’abakozi tudahabwa umushahara wuzuye nk’uko uteganywa n’amategeko mugihe ikindi gice cyiganjemo abayobozi bahabwa amafaranga yabo yuzuye? amezi arenze 20 tuvuga ariko ntamuntu numwe ushaka kutwumva.

Minisante ishatse yakora igenzura mu bigo byayo byose kuko yarasinziriye cyane.

XXXXXXXX yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

ABAKORA IGENZURA NIBAGERE MU BITARO BYOSE BAREBE KUKO IBYO BIBAZO HOSE BIRAHARI,
BY’UMWIHARIKO BAGERE KU BITRO BY’AKARERE BYA GIHUNDWE AHO ABAKOZI BAFIWE UMWENDA USAGA MILLIONI 300, KUGEZA NAHO ABAKOZI BAGERAGEZA KWISHYUZA IBITARO MAZE UBUYOBOZI BW’IBITARO BUKABAFUNGISHA NGO IKIBAZO CYABO KITAZUMVIKANA MU BAYOBOZI BAKURU.
IGENZURA NIRIKORWE NEZA UWARIYE IBITAMUGENEWE ABIRYOZWE KUKO TWE ABAKOZI BATO TUBONE IBYO TUGENERWA N’AMATEGEKO UKO BIRI NAHO UBUNDI TURAHARENGANIRA CYANE.

NI BIKORWA NEZA NIBWO NA SERVICE DUHA ABATUGANA ZIZARUSHAHO KUBA NZIZA.

UMUGANGA yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Mwaramutse,Kigali Today yajya isuzuma niba nibyanditswe bisomeka ikabona kubitangaza.Ndebera nawe iyo nyandiko iri ku nkuru y’ifungwa rya Medecin Directeur wa Kabutare Hospital. Ntisomeka namba! Si ikirundi, si ikinyrda, si French, si English, ni danger!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ariko nimba ashinjwa kuba yarariye amafaranga andi akayanyereza nihabeho ipererza ryimbitse icyaha nikimuhama akatirwe naho kuba ari mu gihome ibyo nibintu bisanzwe, kuko arakekwa ntago ariwe wambere byaba bibayeho si nuwanyuma

Juma yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Kuki kugeza ubu hakiri abantu bakinyereza umutungo wa reta kweri!!! Iperereza nirikorwe neza rirebe koko niba hakiri abantu bashaka gusubiza abantu mubukene maze babakanire urubakwiye. Birababaje!!!!

Rwihandagaza yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Uriya azabanze yige kwandika abona gutanga comment

Kalisa yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Yeee ntsmukontabure wa globa fand bairaga? Ko ba dirextrur bibitaro arsribo batlyagunga we yshutihe nayo? Ikinyoma.com ubwo haruwo badhska guha umwanya! Kiko biriys not bisobanutse!gumsa ibibera mubitsro byo biba aribyinmdhi bokocsmye kandi hode kanri burigihebijenyekana iundunduri yikibszo

Mukundente Addy yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka