Abagore babana n’agakoko gatera SIDA barakangurirwa kwigirira icyizere

Abagore babana n’agakoko gatera SIDA bakuriye abandi mu turere tw’u Rwanda barakangurirwa kwigirira icyizere mu byo bakora bityo batere imbere.

Aba bagore bahuriye mu mahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA ( RRP+), agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’imiyoborere n’ubuvugizi bukorerwa ababana na kariya gakoko kubera ko benshi ngo babikoraga batabifitiye ubushobozi buhagije.

Abagore bakurikiye amahugurwa.
Abagore bakurikiye amahugurwa.

Umuyobozi ngo agomba kuba ari umuntu wifitiye icyizere kandi wabihuguriwe nk’uko byavuzwe na Muneza Sylvie, umujyanama muri RRP+, ubwo yatangizaga aya amahugurwa kuri uyu wa kabiri taliki 6 Ukwakira 2015.

Yagize ati "Umuyobozi agomba kuba hari icyo arusha abo ayobora, akaba intangarugero ndetse akaba inyangamugayo kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze zo kuyobora abandi."

Nyiramanyana Chantal, umwe mu bahugurwa akaba anayobora ishyirahamwe ry’abapfakazi babana na virusi itera SIDA mu karere ka Kicukiro, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi.

Muneza Sylvie, umujyanama muri RRP asaba abahugurwa kwigirira icyizere.
Muneza Sylvie, umujyanama muri RRP asaba abahugurwa kwigirira icyizere.

Ati "Aya mahugurwa azamfasha kuba umuyobozi nyawe, uvugira abo ayobora atarobanuye kandi wiyizeye ku buryo nzanabitoza abo nyobora bityo bidufashe mu gutera intambwe ijya imbere."

Dusenge Agnès waje ahagarariye abagore babana na virusi itera SIDA bo mu karere ka Rusizi, avuga ko aya mahugurwa yari akenewe.

Ati" ubu tugiye guhindura imiyoborere yo kuvuga gusa ahubwo tuyijyanishe n’ibikorwa byo mu makoperative tubamo kugira ngo tubashe guhangana n’agakoko ka SIDA".

Imbogamizi bakunze guhura na zo ngo ni izijyanye n’ubuyobozi bujegajega, ubukene n’imyumvire ikiri hasi ituma hari benshi batabasha kwivugira ibibazo byabo nk’uko Dusenge akomeza abivuga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya SIDA (UNAIDS) mu mwaka wa 2012, bwerekanye ko 60% by’ababana n’agakoko gatera SIDA ari abagore ari yo mpamvu bagomba guhugurwa kugira ngo bamenye kwifatira ibyemezo, birinda kiriya cyorezo.

UNAIDS kandi ifite intego y’uko mu mwaka wa 2030 abapfa bazira SIDA baba bagabanutse kugera kuri 90%.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ahubwo dukangurire nabana bato barwaye kujya mu makoperative kuko bizabafasha kwiyitaho no kwiteza imbere bari hamwe nabandi

fils yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

nitwemere ko turwaye ubundi dufate imiti ubundi dukore,ibintu ni bitatu

jane yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

sida isigaye ari indwara nkizindi ntitukihebe ahubwo duhaguruke dukore

gakwaya yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ubundi ugereranyije ni ndwara zindi zisigaye ziriho usanga sida itagihangayikishije , bityo rero nkaba nsaba ababana ubu bwandu ko bakwiyakira kuko haracyari ikizere ujereranyije nizindi ndwara nka cancer n’izindi bikwica bitaguteguje.

Alex murenzi yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka