Barasaba amazi meza kuko bakivoma y’ibirohwa

Abatuye Umurenge wa Mutenderi Akagari ka Nyagasozi, Akarere ka Ngoma barasaba kwibubwa mu bikorwa Remezo birimo amazi n’umuhanda kuko bakivoma amazi mabi.

Aba baturage bavuga ko bavoma amazi mabi cyane y’igishanga, bigatuma bagira uburwayi bw’inzoka yaba kubana babo ndetse no kubakuru. Bavuga ko kandi bakennye ibikorwa remezo birimo umuhanda n’amashanyarazi.

Ibikorwa Remezo nk'amazi n'amashanyarazi biri mu byabajijwe n'abaturage benshi
Ibikorwa Remezo nk’amazi n’amashanyarazi biri mu byabajijwe n’abaturage benshi

Nyuma yo kugaragarizwa ibiteganijwe mu mihigo y’Akarere kabo mu mwaka wa 2015-2016 ntibiyumvemo, aba baturage basabye Akarere ko kabibuka kuko babayeho nabi batagira amazi meza n’umuriro ndetse n’umuhanda kandi bari babyijejwe mu nama mpuzabikorwa y’umwaka washize wa 2014.

Nsengiyuma JMV, utuye mu mudugudu wa Nyamugari mu kagari ka Nyagasozi mu murenge wa Mutenderi, nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere amurikiye imihigo yasinyanye na Rerezida wa Repubulika uyu wa mwaka w’imihigo 2015-2016, uyu muturage yabajije impamvu Akagari atuyemo atakumvise kandi bari bemerewe guhabwa amazi umwaka ushize.

Yagize ati”Abaturage benshi bo muri Nyagasozi bavoma mu gishanga amazi mabi y’ibirohwa kuko nta mazi meza yari bwahagere. Turasaba ko natwe mwatwibuka kuko dufite Centre de santé itagira umuriro, umuhanda warangiritse n’amazi meza ntayo kandi mwari mwabitwijeje.”

Mu nama mpuzabikorwa iheruka yabaye muri Nzeri 2015, abatuye Akarere ka Ngoma bagaragaje imbogamizi bafite ziganjemo kutagira ibikorwa Remezo nk’amazi ndetse n’umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, asubiza kuri ibi bibazo avuga ko abaturage bihangana kuko ibikorwa Remezo bitagerera hose rimwe ariko yizeza abaturage ko ibyo basaba bazabibona mu myaka ibiri isigaye kugira ngo gahunda y’imyaka itanu bihaye irangire.

Ku kibazo cy’abatuye ba Nyagasozi, uyu muyobozi yavuze ko bazagezwaho amazi meza vuba ko biteganyijwe mu mushinga uzageza amazi, amashanyarazi n’umuhanda mu kagari ka Sakara bihana imbibe.

Yagize ati: Bitarenze ukwezi kwa cumi uriya muhanda wa Rebezo-Muzingira uzaba utangiye gukorwa, uzanyura Mvumba Nyagasozi na Muzingira kugera Mutenderi. Dufite isoko iri ahantu hitwa Nyamuganda ni turateganya kuyazamura agere Sakara na Nyagasozi azabageraho.”

Uretse Umurenge wa Mutenderi, hari ahandi hagiye hagarazwa ko bakivoma amazi y’ibirohwa mu murenge wa Rukira.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

vision 2020 izagera ibyinshi byarashobotse ,amazi umuriro ugera hafi kubaturage bose

alida yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

leta nitabarire hafi abanyarwanda batarahura

hubert yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka