Perezida Kagame yahuye n’umwami w’u Buholandi

Perezida Kagame yahuye n’umwami w’u Buholandi, uruzinduko rwaje rukurikira ibiganiro yagiranye n’Abanyarwanda bari bitabiriye ibirori byahabereye bya Rwanda day.

Umwami Willem-Alexander yakiriye Perezida Kagame mu ngoro y’umwami iherereye ahitwa Wassenaar kuva 2003, kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015.

Peresida Kagame ahura umwami w'Ubuholandi Willem-Alexander.
Peresida Kagame ahura umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander.

Umwami Willem-Alexander n’umwamikazi Máxima bishimiye kwakira Perezida Kagame bafata nk’umuyobozi w’intangarugero ku mugabane wa Afurika, kubera uburyo ateza imbere igihugu cye binyuze mu ikoranabuhanga no korohereza abikorera.

Umwamikazi Máxima by’umwihariko yashimye Perezida Kagame uburyo yateje imbere ibigo by’imari mu kuzzamura abikorera.

Umwamikazi Máxima usanzwe ari intumwa idasanzwe y’umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu guteza imbere ibigo by’imari, afite inshingano zo gukora ubuvugizi kugira ngo ubushobozi bw’imari bushobore kugera kubatishoboye mu kuzamura ubukungu n’eterambere.

Perezida Paul Kagame ahura n'Umwamikazi w'Ubuholandi Queen Máxima.
Perezida Paul Kagame ahura n’Umwamikazi w’Ubuholandi Queen Máxima.

U Buholandi bufite imishinga itandakanye butera inkunga mu Rwanda mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza n’iterambere, harimo umushinga wa Wash ufasha uturere tw’ibirunga kugira amazi meza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muzehe ntako atagira pe arakora cyane none dore arashaje, gusa Imana ijye imuha umugisha

Kibwa yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Nabazungu baramwemera ngo ngwiki, aba contre nibaceceke umusaza akore

Muyinga yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Paul kagame adufatiye runini

eddie yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Umusaza wacu aranarimba sukubeshya

patrick yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Musaza Paul Kagame abayagiye gutsura umubano namahanga,yagiye gushakira amaramuko abanyarwanda

mediatrice yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Icyakora ni byiza pe kugira umuperezida uha umwanya ukomeye ishoramari n’ikoranabuhanga kuko bifite umwanya ukomeye mu iterambere ry’igihugu cyose.

Ben yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

dushimiye perezida wacu uko atwitaho mukudushakira abaza murwanda gushora imari zabo murwanda natwe twiteguye gukorana nabo neza no gusigarana ubwenge bakoresha natwe tukajya tubyikorera barasubiye iwabo.

hakizimana eric yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka