Ibikorwa by’abasora batishyuye imisoro bongeye gufungwa

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyafunze ibikorwa by’abasora bagifitiye ibirarane by’imisoro, mu mukwabu wabaye kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2015.

Muri iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amezi abiri, abakozi ba RRA bafungiye abacuruzi babiri muri batanu bagombaga gufungirwa, bitewe n’uko umwe basanze yarandikiye RRA asobanura ikibazo cye mu gihe abandi babiri babuze aho bakorera.

Abakozi ba RRA bafunga amangazini SIECO 2020.
Abakozi ba RRA bafunga amangazini SIECO 2020.

Ahafunzwe ni ikigo gikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi cyitwa Forest Company n’amangazini acuruza ibikoresho binyuranye byiganjemo iby’ikoranabuhanga yitwa SIECO 2020 Ltd ari Mujyi wa Kigali rwagati.

Komiseri muri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Habiyambere Aimable, yavuze ko iki gikorwa kimaze igihe gitangiye kandi kizakomeza.

Agira ati Ni gahunda twihaye kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2015, yo kwishyuza ibirarane by’imisoro bigera kuri miliyari 62."

Icyapa RRA yashyize ku rugi.
Icyapa RRA yashyize ku rugi.

Kayigi akomeza avuga ko kuri ariya mafaranga yishyuzwa, RRA imaze gukusanya agera kuri miliyari 10, kandi urugamba ngo rurakomeje kuko bireba abasoreshwa bayingayinga 1000.

Gusa Kayigi yemeza ko gufunga ibikorwa by’abasoreshwa atari byo RRA igambiriye, kuko itifuza ko bahomba ahubwo ari uburyo bwo kugira ngo ba nyirabyo bagaragare bisobanure.

Ati "Abafite ibirarane bimaze igihe kinini tubashishikariza kuza bakaganira na RRA, bakagaragaza ingorane bahuye nazo, kandi turabumva, bityo bagahabwa amahirwe yo kwishyura bya birarane mu byiciro."

Komiseri Kayigi, ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu.
Komiseri Kayigi, ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu.

Abafungiwe uyu munsi ntibabonetse ngo batangaze uko bakiriye iki gikorwa kuko hombi hari hari abakozi bonyine kandi ngo ntibemerewe kugira icyo bavuga.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka