Abakobwa ngo ntibashukwa n’ababaha ibya mirenge gusa

Abanyeshuri biga muri 12YBE i Huye, bavuga ko abakobwa batwara inda bakiri batoya bataziterwa n’ababashukisha byinshi gusa, ngo n’ibisuguti birabararura.

Iki gitekerezo, kimwe n’ibindi batekereza ku gitera abakiri batoya gutwara inda, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze by’imyaka 12 bita (12YBE) mu mirenge ya Tumba na Mukura, babigaragaje mu biganiro bagiranye na Depite Jacqueline Mukakanyamugenge ku wa 3 Ukwakira 2015 ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’isuku.

Depite Jacqueline Mukakanyamugenge aganiriza abanyeshuri ba Tumba na Rango mu Karere ka Huye ku buzima bw'imyororokere.
Depite Jacqueline Mukakanyamugenge aganiriza abanyeshuri ba Tumba na Rango mu Karere ka Huye ku buzima bw’imyororokere.

Chance Niyoyita yagize, umwe muri abo bana, ati “Abakobwa bakunze kwishyira hejuru, ugasanga banze kurya imvungure. Bavuga ko nta kuntu waba wariye imvungure iwanyu ngo nugera no ku ishuri uzirye, noneho nubona uguha umureti ngo uwange.”

Vestine Nyiransabimana, we avuga ko nubwo abantu bakunze kuvuga ko abakobwa bashukwa n’abagabo bakuru atari byo igihe cyose, kuko n’abo bangana babashukisha utuntu duto duto.

Ati “Na bombo ziradushuka, biscuit [ibisuguti] ziradushuka. Nta n’ubwo dushukwa n’ibintu bigaragara, si n’irari rituruka ku bukene, ahubwo ni ubugoryi buturimo dukwiye kwikosora.”

Babwe basanga inda z’indaro zikomoka ku kutiyakira kw’abakobwa

Ildephonse Nsanzimana, umunyeshuri na we muri 12YBE, atekereza ko abakobwa bashukika ari ababa batihaye agaciro, kandi ko iyo umuntu yihaye agaciro n’abandi bakamuha.

Ati “Niba bashukwa n’izo biscuit ndetse n’utundi tuntu ababyeyi babo batabahaye, si ukuvuga ko twebwe abahungu ibintu byose tubibona. Abakobwa bakwiye kunyurwa n’uko bari kandi bakumva inama ababyeyi babo babaha.”

Christian Amizero we atekereza ko igihe umunyeshuri akurikiranye amasomo ye uko bikwiye, akanafasha ababyeyi be mu mirimo nta kimurangaje, nta wabona uko amushuka kuko aba ahuze.

Ati “Niba aguhaye n’iyo rifuti (lift), ufite byinshi ugiye gukora mu rugo, mubwire ko nta gahunda ufitanye na we, utahane n’abanyeshuri bagenzi bawe.”

Bifuza umwanya uhagije wo kuganira no kuganirizwa

Lucie Umubwiriza we agira ati “Twifuza ko igihe turi ku ishuri twajya tugenerwa umwanya wo guhura nk’abakobwa tukaganira.”

Abanyeshuri baganira n'intumwa za rubanda n'abandi bayobozi ku mpamvu zitera inda zitateganyirijwe n'uko zakwirindwa.
Abanyeshuri baganira n’intumwa za rubanda n’abandi bayobozi ku mpamvu zitera inda zitateganyirijwe n’uko zakwirindwa.

Gadi Ishimwe we, undi munyeshuri, we atekereza ko habayeho ibiganirompaka ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere hagati y’abanyeshuri bo ku bigo binyuranye byagira akamaro cyane.

Ati “Muri buri kigo habamo club y’ibiganirompaka. Hapanzwe ibiganirompaka hagati y’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye hari byinshi twakunguka byadufasha.”

Vestine Nyiransabimana, we avuga ko hatowe abanyeshuri b’abakobwa bahagarariye abandi muri buri kigo cy’ishuri, aba bakobwa bakajya bahugurwa, na bo bagahugura bagenzi babo byafasha mu kugabanya umubare w’abakobwa batwita bakiri batoya.

Augustin Misigaro we atunga agatoki ababyeyi akavuga ko batita ku bana babo. Agira ati “Hari ababyeyi batinya kuganiriza abana babo. Habayeho ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bacu, byatuma na bo basobanuka bakajya batuganiriza kenshi, kandi twabyumva kurushaho.”

Buri wese afate umwana w’undi nk’uwe

Bamwe muri aba baneshuri bavuga ariko ko akenshi badashukwa n’urugandano ahubwo bashukwa n’abagabo bubatse. Vestine Nyiransabimana agira ati “Abakobwa nkunze kubona badashutswe n’urungano rwabo (abo bigana ku bacyiga), bashukwa n’abagabo bafite abagore n’abana ahanini b’abamotari n’abafundi.”

Depite Jacqueline Mukakanyamugenge ati “Icyagaragaye ni uko bashukwa n’abantu bakuru. Ari na yo mpamvu dusaba ko ababyeyi bose, cyane cyane abagabo, bagomba gufata abana bose nk’ababo. Icyo umuntu atifuza ko umwana we yahura na cyo, akakirinda n’uw’umuturanyi.”

Yongera gusaba kandi umuntu wese ubonye umuntu ushuka umwana kumutungira agatoki inzego z’umutekano.

Ibi biganiro Depite Jacqueline Mukakanyamugenge yagiranye n’abanyeshuri biga muri 12ybe bo mu Mirenge ya Tumba na Mukura ho mu Karere ka Huye, ku itariki ya 3/10, byari mu rwego rwo gufasha inzego zisanzwe zigira ubukangurambaga ku rubyiruko hagamijwe kurwanya ko mu rubyiruko hakomeza kubaho abana b’abakobwa babyara bakiri batoya, bikabatesha kwiga ndetse no kuzagira ubuzima bwiza.

Ni nyuma kandi y’uko raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage n’ubuzima yagaragaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2014-2015), mu Rwanda habonetse abakobwa 12% batwaye inda batateganyije, muri bo 6% bakaba bari bafite imyaka iri munsi ya 19.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka