Abakora amakosa ni bo badindiza iterambere

Kuri uyu wa 01 Ukwakira, abamotari n’abashoferi basabwe kwirinda amakosa akenshi avamo impfu n’ibihano kuko bidindiza iterambere.

Hari mu nama inzego z’umutekano zagiranye n’abahagarariye kompanyi zitwara abantu mu modoka nini zizwi nka Coaster, abamotari ndetse n’abayobozi b’Utugari n’Imirenge bigize Akarere ka Nyagatare.

Aha barumva ibibazo by'abaturage
Aha barumva ibibazo by’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred, yavuze ko aka karere karimo amahirwe menshi. Uretse kuba ubutaka bwera neza, ubworozi na bwo ngo burashoboka ndetse no gutwara abantu cyane kuri moto bitunze benshi kuko imihanda myinshi ihuza Imirenge ari igitaka.

Imbogamizi ihari ngo ni uko kubera imiterere yako abashoferi bagendera ku muvuduko ukabije bikabyara impanuka, abamotari na bo bakishora mu bucuruzu bwa magendu cyane inzoga z’inkorano nka kanyanga.

Agaruka kuri iyi nzitizi y’ibiyobyabwenge, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya, yibukije abamotari ko niba bifuza gukomeza inzira y’iterambere bakwiye kwirinda icyaribangamira.

Guverineri Uwamariya ati “ Inzira yo gutera imbere tuyirimo, turakora byinshi ngo twiheshe agaciro. Abamotari muzinduka kare kugira ngo mubone ibibatungira imiryango. Muzabigeraho neza mwirinze ibiyobyabwenge.”.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana, yasabye ko abantu bose bagira imyumvire imwe kugira ngo hatagira usigara inyuma mu iterambere.

IGP Gasana yashimangiye ko abakora magendu, abatendeka, abasuzugura inzego z’umutekano n’iza Leta ari bo badindiza iterambere ry’igihugu.

Agira ati “ Imodoka[iterambere] nziza y’Abanyarwanda bashyize hamwe twese tugomba kuyigendamo. Abiruka amasigamana bakamara abantu, abatwara nta byangombwa, abatwara kanyanga, abatuka inzego z’umutekano n’iza Leta muradukerereza”.

Abamotari hamwe n'abitabiriye inama
Abamotari hamwe n’abitabiriye inama

Mu bibazo yagejejweho n’abamotari bituma rimwe na rimwe bagaragarwaho imikorere idakwiye, hibanzwe ku gutinda kw’impushya zibemerera gutwara ibinyabiziga no kutumvikana n’abapolisi ku bihano by’ikosa ryakozwe .

Umuyobozi wa polisi y’igihugu akaba yavuze ko impushya zidashobora kurenza iminsi 14 uwarutsindiye atararubona.

Gusa ngo uwo byabayeho bazakurikirana ikibazo cye. Akaba yabijeje ubufatanye mu ikemurwa ry’ibibazo bahura na byo mu muhanda harimo kubahugura ku bihano bigendanye n’ikosa ryakozwe.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka