Ubwongereza bwasabye FDLR gutaha mu Rwanda

Lambe wungirije Ambasaderi w’Ubwongereza yatangarije abarwanyi ba FDLR bari Kisangani bashaka kuganira n’u Rwanda ko ukuri ari ugutaha.

Tariki ya 30 Nzeri asura nkambi yitiriwe yashyizwemo abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro Lt Gen Bauma yabatangarije ko imiryango mpuzamahanga ibona umuti ari ugusubira mu Rwanda, kuko n’abandi bihumbi 11 batashye nta kibazo bafite.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR banze gutaha
Bamwe mu barwanyi ba FDLR banze gutaha

Radio Okapi ivuga ko Jon Lambe wungirije uhagarariye igihugu cy’Ubwongereza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yabwiye abari mu nkambi ko ubufasha buhari mu kubasubiza mu Rwanda.

Ati“Icyo njye nabwira abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi, ni uko nasaba imiryango mpuzamahanga iri hano ifashe mu kubacungira umutekano no gukorana n’u Rwanda na Kongo ku buryo babasubiza mu Rwanda, mu gihe bo bategereje imishyikirano kugira ngo basubire mu Rwanda.”

Abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 700 bari mu nkambi ya Kisangani nyuma yo gushyira intwaro tariki ya 28 Ukuboza 2014 i Buleusa muri Kivu y’Amajyaruguru, naho abandi bava Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Bamwe mu barwanyi bataha mu Rwanda bavugana na Kigali Today bavuye Kisangani, bavuga ko ubuzima butameze neza ariko bitoroshye kubona inzira yo gutaha mu Rwanda kuko hari ababacunga kandi babategeka guhama mu nkambi kugira ngo bakinishwe politiki ngo yatuma umutwe wa FDLR ugirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda ikintu yamaze guhakana.

Martin Köbler umuyobozi wa Monusco tariki ya 22 Kanama yatangaje ko bagiye guhagarika inkunga bageneraga abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya Kisangani, Kanyabayonga, Walungu, Kamina na Kitona kuko bituma batagira ubushake mu gutaha.

Saïd Djinnit intumwa y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye mu kwezi kwa Nyakanga 2015 yasuye inkambi ihurijwemo abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi abashishikariza gutaha ariko ntibabyumva.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka