Amananiza ngo atuma batitabira mutuweri uko bikwiye

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kayonza bavuga ko amananiza bashyirwaho muri Mituweri ari kimwe mu bituma ubwitabire butiyongera.

Abo baturage babivuze mu gihe hirya no hino mu gihugu hari gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gutanga imisanzu ya Mituweri, nyuma y’aho bigaragariye ko mu myaka ishize hari abataragiye bayitanga ku mpmvu zitazwi.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, asaba abayobozi gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage bose batange umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, asaba abayobozi gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage bose batange umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Kimwe mu byo banenga ni ukuba umunyamuryango wa mituweli iyo agize ibyago akarwarira mu gace atatangiyemo imisanzu hari igihe atavurwa.

Kalisa Canisius, umwe muri abo baturage, agira ati "Nk’ubu waraguze mituweri hano ntushobora kujya mu yindi ntara nurwara ngo bakuvure mu buryo bworoshye. Mituweri yatworohereza nk’uko ujya ahantu hose ukabikuza amafaranga yawe kuri banki, na yo ikatuvuza aho tugeze hose."

Ikindi kibazo abo baturage bagaragaza ni ukuba abanyamuryango ba mituweri akenshi ngo bajya kwivuza bakabura imiti bikaba ngombwa ko bajya kuyigurira muri farumasi, hakaniyongeraho ikibazo cy’abakozi bake gituma umuntu wagiye gushaka serivisi ategereza hafi umunsi wose.

Ibyo ngo bica intege bamwe mu banyamuryango ba Mituwrli bikaba byatuma badashishikarira gutanga imisanzu, nk’uko Niyitegeka Anastase abivuga.

Akarere ka Kayonza kageze ku kigeraranyo cya 64% mu gutanga imisanzu ya Mituweri y’umwaka wa 2015-2016. Inzego z’ubuyobozi zivuga ko hari byinshi byavuguruwe muri Mituweri nyuma y’aho ishyiriwe mu kigo cy’ubwiteganyirize cya RSSB nk’uko Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekez,i yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Gahini tariki 26 Nzeri 2015 nyuma y’umuganda usoza ukwezi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko abayobozi mu nzego zose bakwiye gukora ubukangurambaga kugira ngo abafite ubushobozi bwo kwishyura imisanzu ya mituweri bose bazayishyure.

Ati "Mu gihugu hose tugeze ku kigereranyo cya 62% urugendo ruracyari rurerure kugira ngo tugere ku kigereranyo cya 100% twiyemeje kugeraho. Abayobozi mu nzego zose bakwiye gukora ubukangurambaga kugira ngo abafite ubushobozi bwo kwishyura Mituweri bose bayishyure”

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka