Umuganda wahuje abaturage n’abashyitsi batandukanye ku rwego rw’Akarere n’andi baturutse ahandi bifatanyije nabo, harimo abaturutse mu kigo SFH, no ku bitaro bya Rutongo, nyuma y’umuganda bagatanga ubutumwa butandukanye kuri sitade y’ikigo ndangamuco cya Rulindo.
Mu baje bahagarariye SFH, Uwitwa Byiringiro James yasobanuriye abaturage ibijyanye no kuringaniza urubyaro n’akamaro kabyo, uburyo bwo kurwanya Malariya barara mu nzitiramubu iteye umuti dore ko Malariya yanagarutse, kwifata ku rubyiruko abananiwe kwifata bagakoresha agakingirizo, kudacana inyuma ku bashakanye, gusukura amazi bakoreresheje umuti usukura(Sur eau) gusukura amazi bakoresheje umuti witwa P&G ni umuti usukura amazi akaba urubogobogo.
Intumwa y’ibitaro bya Rutongo yasobanuye ko nk’uko turi mu kwezi kwahariwe Mitiweli abaturage basabwa kubyubahiriza bakamenyesha n’abataje kuko ari bo bifitiye akamaro kandi ko nyuma y’uko ukwezi kwa Mitiweli kurangira, bazahita ahubwo batangira kwishyura Mituweli y’umwaka utaha kugira ngo bijye biborohera.
Marie Solange Mukashyaka
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabyishimiye kuba abatura bomukarere ka Rurindo bitabira umuganda rusange bakaba banatanga mitiweri bakamenya ko aribwo buzima buzira umuze mitiweri ituma umuntu atarembe murugo akivuriza igihe murakoze.