Hashyizweho ingamba zo kubanza kumenya ingo zitaratanga ubwisungane mu kwivuza, hagakurikiraho ubukangurambaga bw’inzu ku yindi, nk’uko umuyobozi w’aka karere Nambaje Aphrodisi, yabitangarije mu nama yagiranye n’ayobozi batandukanye muri aka karere kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2015.
Yagize ati “Kumenya ingo zitaratanga mituweri dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima, tugakora ubukangurambaga umunsi ku munsi, dugafatanya n’abanyamadini mu bukangurambaga nizeye ko ntawuzasigara, kugera no kubakozi bo mu ngo.
Mugende mubigishe mubabwire ko ari itegeko kuyitanga ariko ntago tubatumye guhutaza abaturage mubafatira ibyabo ngo nibatange MUSA.Mubikore mu buryo budahutaje.”
Muri iyi nama yari ihuje abayobozi b’utugali, ab’akarere, ab’amakoperative n’abamadini, umuyobozi w’akarere yavuze ko ibyo bitagomba gukorwa hahutazwa umuturage ahubwo ko bigomba gukorwa mu buryo bwiza.
Ubuyobozi buvuga ko kugera muri uku kwezi muri aka karere kageze kuri 70% mu bwisungane mu kwivuza, aho kari kumwanya wa munani mu rwego rw’igihugu.
Ndacyayisenga Emilyen, umuyobozi w’akagali ka Akagarama, yavuze ko we abona ubundi ikibazo cyari gihari kiri ku bantu bahoze bari ku rutonde rw’abatishoboye batitabira kwishyura batekereza ko leta izakomeza kubarihira.
Ahubwo biyemeje gukurikiza itegeko ryashyizweho rihana umuntu wese utitabira gutanga ubuumusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo banga kuyatanga bayafite??????????????