Gicumbi: Abarembetsi basenyeye umuturage baburanishirijwe mu ruhame

Abarembetsi batandatu bakekwaho gutera uwitwa Karamage Jean Bosco bahimba Kibonge bakamusenyera ndetse bakanamusahura baburanishirijwe mu ruhame.

Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa 23 Nzeri 2015 mu Kagari ka Yaramba mu Murenge wa Nyankenke, ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’imyaka 5 ku cyaha cyo gusenya inzu itari iyabo n’igifungo cy’imyaka 7 ku cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Abarembetsi bashinjwa gusenyera umuturage mu Karere ka Gicumbi baburanishirizwa mu ruhame.
Abarembetsi bashinjwa gusenyera umuturage mu Karere ka Gicumbi baburanishirizwa mu ruhame.

Aba bagabo bashinjwa kuba mu mutwe w’abarembetsi winjiza Kanyanga, ubushinjacyaha bwabareze icyaha cyo guhohotera Karamage Jean Bosco bakamusenyera ndetse bakanasahura ibikoresho byo mu nzu ngo kuko yabatanzeho amakuru ko binjije Kanyanga.

Mu kwisobanura, Habyalimana Evariste, Mayisha Jean n’Uwimana Emmanuel bo bemeye ko bageze kwa Karamage Jean Bosco ngo bagiye kumwaka ibintu byabo yari yabambuye.

Cyakora, babajijwe niba ari yo mpamvu bahisemo kwihorera uko ari batatu bahise basaba imbazi.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza rugendeye ku kuba bose uko ari 6 barabwemereye ko bageze kwa Karamage ariko batatu muri bo bagera mu rukiko bakabihakana bwavuze ko ibyo barimo ari amatakirangoyi.

Abaturage bari baje ari benshi kumva imiburanishirize y'urwo rubanza.
Abaturage bari baje ari benshi kumva imiburanishirize y’urwo rubanza.

Ku ruhande rwa Rutaganira Alexandre wunganiraga abaregwa, yasabye urukiko kurebana ubushishozi ibihano basabiwe rugashingira ku ingingo ya 77 iya 78 n’iya 252 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda zose zirebana n’uwemeye icyaha kandi akagisabira imbabazi ndetse no kuba habaho isubika gihano harimo no kugabanyiriza ibihano ku bemeye icyaha.

Uretse Nizeyimana Peter,Twizeyimana Theoneste na Irinatwe Jean Paul bakomeje guhakana ko batigeze bagera kwa Karamage, abandi bavuze ko ntacyo bongera ku miburanishirize y’urubanza.Uru rubanza ruzasomwa ku ya 22 Ukwakira 2015 ahabereye iki cyaha.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka