Kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2015, nibwo aba bakozi barimo n’abo muri komite nyobozi y’akarere bitabye urukiko rw’ibanze rwa Gihango kugira ngo bisobanure kuri icyo cyaha cyo gutanga isoko ryo kugura inka hatabayeho amapiganwa.
Izo nka 15 zari zigenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko byatangajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ryakozwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.
Muri abo bitabye ni umunyamabanga nshingwabikirwa w’akarere Murenzi Thomas, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsanzimfura Jean Damascene na Jacqueline Nyirabagurinzira umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Nyuma yo kumva impande zombi urubanza rwasoje hadatangajwe igihe imyanzuro y’urubanza izasomerwaho.
Aimable Mbarushimana Cisse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|