MININFRA n’abubatsi bemeranyijwe kunoza umwuga

Kuri uyu wa gatanu tariki 04/9/2015, Ministeri y’ibikorwaremezo(MININFRA) n’abubatsi, bemeje ubufatanye mu kunoza umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda.

Mu biganiro byahuje impande zombi, Leta yasabye Abubatsi gukura akajagari mu byo bakora, bagashinga amashyirahamwe akomeye kandi bagakoresha abatekinisiye babizobereyemo. Ibi bikazagabanya umubare w’abubatsi Leta ijya gushaka mu bihugu by’amahanga.

Ministiri(uwa kabiri uvuye ibumoso), abanyamabanga ba Leta muri MININFRA hamwe n'abubatsi, bemeranyijwe kunoza ireme ry'ubwubatsi mu Rwanda
Ministiri(uwa kabiri uvuye ibumoso), abanyamabanga ba Leta muri MININFRA hamwe n’abubatsi, bemeranyijwe kunoza ireme ry’ubwubatsi mu Rwanda

MININFRA ivuga ko Abanyarwanda bakora ndetse n’abashora imari yabo mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo bigezweho mu Rwanda, ntibarenga 30%.

Abubatsi n’abashoramari muri uwo mwuga basaba Leta kubagirira icyizere na bo bagatsindira amasoko, bakabona ubumenyi n’igishoro cyo kubasha guhangana n’abubatsi b’abanyamahanga.

Abashoramari mu bwubatsi b’Abanyarwanda banasaba Leta kubatiza ingwate yabashoboza guhatanira isoko n’abanyamahanga cyangwa hagakurwaho ibisabwa bihambaye bashyirirwaho.

“Nta bashoramari b’Abanyarwanda bashobora gutsindira isoko ryo kubaka inzu irengeje amagorofa ane, cyangwa gukora umuhanda urengeje kilometero 25; nyamara umuntu wakoze umuhanda wa kilometero 20, yakora n’undi urenzeho”, nk’uko Enjeniyeri Nsengumuremyi Alexis, ushora imari mu bwubatsi yabisobanuye.

Ministiri w’ibikorwaremezo, Musoni James asobanura ko Leta itari yizera neza benshi mu bubatsi b’Abanyarwanda kuko bamwe muri bo batubahiriza amasezerano baba basinyiye iyo bahawe amasoko. Minsiiti Musoni avuga kandi ko Abubatsi b’Abanyarwanda batari bishyira hamwe cyangwa akndi ntigire ubumenyi buhagije.

Minisitiri Musoni ati: “Turagira ngo banoze ubunyamwuga, kugira ngo ejo umuntu atabagirira icyizere bakubaka amazu akagwira abantu, cyangwa bagakora imihanda n’ibiraro bigacika.”

Ministeri y’ibikorwaremezo n’abubatsi bemeranyijwe ko ibyo Leta isabwa izabikora ariko na bo bakubahiriza ibibareba kugira ngo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bunozwe neza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo dukeneye experience ariko ntahandi twayikora uretse kurebera kubayifite.Leta nibigire condition companies zo hanze zemererwe gupiganira amasoko ari uko zifite company nyarwanda bifatanya(joint venture)kuko ubundi baduheza bagakoresha aba aides gusa mu gihe dufite ba engineers ndetse na ba rwiyemezamirimo bacu bahari.

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka