Imbuto shya y’imyumbati irashyikirizwa abahinzi mu kwa 12

Ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, RAB kiratangaza ko hari imbuto y’imyumbati nshya igiye gukwirakwizwa mu bahunzi kuva mu kwa 12/2015.

Iyi mbuto nshya yahawe izina rya NASE14, yaturutse mu gihugu cya Uganda.
Yagejejewe mu Rwanda ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi, FAO; ihabwa abayitubura guhera mu mpera z’ukwezi kwa mbere kwa 2015.

Hari abahinzi bahawe iyi mbuto mbere kugira ngo bayitubure bazabashe kuyigeza no ku bandi, ndetse hanasuzumwe uko iteye n’umusaruro itanga.

Ikigo RAB kivuga ko nyuma yo gutuburwa n’abayishyikirijwe ikiza, izashyikirizwa amakoperative ahinga imyumbati ndetse n’abahinga iki gihingwa mu buryo bwo guhuza ubutaka. Nyuma yaho, izagezwa no mu bahinzi bato bato.

Felicien Simpunga, umwe mu mubahinzi b’imyumbati mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango washykirijwe iyi mbuto NASE14 ku ikubitiro, avuga ko yayihinze kuri hegitari zirindwi, kandi ko guhera mu kwezi kwa 12 azaba ashobora gutanga imbuto yahingwa kuri hegitari 20.

Dr. Telesphore Ndabamenye, umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB, avuga ko bafatanyije n’abashinzwe ubuhinzi mu turere no mu mirenge, muri uku kwezi kwa Nzeri bazagera ahahinzwe iyi myumbati hose kugira ngo bamenye ingano y’imbuto izaboneka, bityo babashe guteganya aho izahingwa.

Bazaganira kandi ku giciro abahinzi bazajya baboneraho imbuto ivuye kuri bayitubuye kugira ngo hatazagaragamo akajagari no guhenda.

Iyi mbuto ntiyahinzwe nk’uko RAB yabiteganyaga, kuko hari imbuto zagiye zigera ku bahinzi zarumye. Octave Nsabyamahoro, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, ati “twakiriye imifuka 135 y’imbuto, ariko twahinze itarenga 60. Indi twasanze yarumye.”

Mu gihe imbuto itaraboneka, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bazegera abagomba kuzahabwa imbuto NASE14, barebere hamwe ibihingwa baba bahinze bizera mu kwa kwezi kwa 12, babone gutangira kuyihinga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka