Muhanga: Icyenda barimo n’umugore barakekwaho kuyogoza umujyi

Abagabo umunani n’umugore umwe bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muhanga bakekwaho kwiba ibyuma by’ikoranabuhanga n’byo mu ngo.

Polisi mu Karere ka Muhanga ivuga ko yamenye amakuru y’ahari ibintu byibwe mu ngo z’abanturage, mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 2 Nzeri ikabagwa gitumo ikabafata nabyo bikaboneka.

Abafashwe bahakana ko bibye abandi ngo baguze ibyibano.
Abafashwe bahakana ko bibye abandi ngo baguze ibyibano.

Mu byafashwe harimo mudasobwa zikoreshwa mu biro, ibyumla by’imiziki n’ibyifashishwa mu kureba amashuro ndetse n’inyakiramashusho.

Bamwe mu bakekwaho ubujura bavuga ko barengana koko ntabyo bafatanywe, ariko hari n’abemera ko baguze cyangwa bakabika ibikoresho byibwe batabizi.

Kayiranga Théogène avuga ko yafashwe mu ma saa moya z’ijoro yiviriye ku isoko kandi ko ntakintu yafatanywe, mu gihe uwiyita Mushi avuga ko we arengana kuko umushinja ko bafatanyjie kwiba yamwitiranyije.

SS Muheto ashimira abaturage uko bakomeje gutanga amakuru y'ahakekwa abagizi ba nabi.
SS Muheto ashimira abaturage uko bakomeje gutanga amakuru y’ahakekwa abagizi ba nabi.

Mushi agira ati “Njyewe unshinja ko yampaye ibintu avuga ko yanyibeshyeho kuko nitiranwa n’undi witwa Mushi wasigaye adafashwe kandi turaturanye, ntabwo nibye ahubwo umujura ubyemera arahari aze andenganure.”

Hitayezu Antoine waguze ibyuma by’ikoranabuhanga n’uwiyita Kadogo avuga ko we ibikoresho bya Mudasobwa yafatanywe yari avuye kubigura n’abandi bantu akabifatanwa.

Ati “Mugenzi wanjye yari yambwiye ko yabiguze ashaka ko mwungura sinari nzi ko byibwe, nagira abantu inama yo kutagura ibintu batazi aho byavuye.”

Mukaboyi Claudine avuga ko yafatanywe televiziyo ebyiri imwe akaba yarayiguze, indi akaba yari ayibikiye umuntu kandi ko iye afite inyandiko y’ubugure nawe akaba atemera ibyo akurikiranweho.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Senior Spertendant Muheto Francis avuga ko kuba bahakana ibyaha ari amatakirangoyi kuko batapfuye gufata abantu nta bimenyetso.

SS. Muheto ashimira abaturage batanga amakuru ku bakekwaho kwiba bagenzi babo agakomeza gusaba n’abandi gutanga amakuru, kandi akabizeza ko ubutabera buzajya butangwa abarenganye bakarenganurwa.

Muheto kandi asaba abaturage kujya bashyira ibimenyetso byihariye ku bikoresho byabo kugirango igihe byibwe byorohe kumenya ba nyirabyo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

by’umwihariko DPC Muheto, aho ageze hagaragara impinduka mu kubungabunga umutekano. nibamutugarurire ku Kamonyi.
Big up my commanda

jojori yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

police yacu irashoboye pe’’’’’’ iwacu ubu umutekano ni wose ntabajura bakiharangwa namwe iwanyu mukore irondo neza kandi mutangire amakuru kugihe ubundi polisi yacu ibacakire.

rwibasira yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

police yacu turayemera natwe abaturage dutange amakuru ajyanye n’umutekano aho dutuye kandi dukaze amarondo. police yacu turikumwe.

kagabo yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

turashima police yurwanda gusa harabakora Kurusha abandi ariko mbona abakora mutabatinza ahobageze urugero nkinyanza ntawarukigura ibyibano bigatuma nawucyiba kuko ntasoko muheto mubamuramujyanye?nkubu abayobozi baryaga ruswa inyanza baribahangayitse kubera davide nkundimana none mwaramwimuye yari dipisi ????ibikwangari yamenaga ,mayibobo zaduhohoteraga zarizagiye kumurongo ndawarucyitaba 4ne ninjoro ariko twaridusigaye umutekano arisawa ,...........

eric yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka