Kamonyi: Abagabo 3 bapfuye nyuma yo gushyamirana n’abagore babo

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize, abagabo batatu barapfuye mu gihe bari bafitanye amakimbirane n’abagore babo.

Ku itariki ya 3/9/2015, Ndayambaje Emmanuel wo mu kagari ka Kagina yapfiriye mu nzira ajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gihara; nyuma y’uko yari yaraye arwanye n’umugore we Mukandirima Anathalie, abaturanyi bakabakiza ariko umugabo yanengekaye.

Mukawera Marie Solange, watabaye mbere, avuga ko yumvise umugabo ahamagara umugore ngo naze mu nzu amukubite, ariko kuko yari yasinze ngo yagiye gukubita umugore amurusha imbaraga aba ari we umukubita. Ati “twaje tumumwamururaho, tumwegamiza inzu bigaragara ko arembye…”

Tariki 30/8/2015 mu kagari ka Gihara, umudugudu wa Rukaragata, nabwo umusaza Nemeyimana Eduard yasanzwe mu rugo rwe yicishijwe ifuni.
Nemeyimana yari amaze amezi ane ashwanye n’umugore we wanahise yigira kwibera i Kigali. Abaturanyi bavuga ko aba na bo bahoraga bashyamirana bapfa umutungo, bakaba bari bafite urubanza rw’ubutane mu rukiko.

Ku itariki 26/8/2015, umugabo Bukuba Camille, wari utuye mu mudugudu wa Ruyigi, akagari ka Gihara, yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Uyu nawe akaba yari yarwanye n’umugore we Nyirambure Costance, bapfa ubusinzi bw’umugabo.

Abapfuye bose bakomoka mu murenge wa Runda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturanyi, bemeza ko ingo z’aba bagabo batatu zari zisanzwemo amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Abagore batatu bakekwaho kuba baragize uruhare mu kwica abagabo babo bari kuri polisi sitasiyo y’umurenge wa Runda.

Munyankindi Pierre Celestin, umukozi ishinzwe ubutegetsi n’umutingo mu murenge wa Runda, ahamya ko imfu z’aba bagabo batatu zabanjirijwe n’imirwano cyangwa intonganya hagati yabo n’abo bashakanye, akenshi bapfa imicungire y’umutungo n’ubusinzi. Bikaba bikekwa ko yaba ari nayo mpamvu y’izi mfu.

Muri uyu murenge habarurwa urutonde rw’ingo 26 zibana mu makimbirane. Muri zo 14 zarasuwe ziraganirizwa, harimo rumwe muri izi eshatu zagaragayemo ubwicanyi.

Ubuyobozi bw’umurenge buteganya gusura izisigaye ndetse n’abaturage bose b’umurenge bagasobanurirwa itegeko rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’imicungire y’umutungo w’abashakanye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bazace suruduwire nizo zituma bicana

ndatsikira jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Abo bagore bakekwa ho kuba baragize uhare mukwivugana abo bagabo icyaha nicyibahama bazakatirwe urubakwiye

Niyonsenga Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka