Nirere Shanel ari mubyishimo byo kwibaruka imfura ye

Umuhanzikazi Nirere Shanel uba mu Bufaransa ari mubyishimo byo kwibaruka imfura ye y’umukobwa.

Nirere Ruth wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Shanel nyuma akaza guhindura akitwa Nirere Shanel, yatangaje aya makuru ko yibarutse abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook kuri uyu wa kane tariki 3 nzeli 2015.

yi ni imwe mu mafoto Nirere Shannel aherutse gushyira ahagaragara.
yi ni imwe mu mafoto Nirere Shannel aherutse gushyira ahagaragara.

Yagize ati “Nshimishijwe cyane no kubamenyesha ko Imana yahaye umugisha urugo rwacu ku bw’umwana wacu w’umukobwa mwiza cyane. Turashimira cyane Imana Isumbabyose kandi twuzuye ibyishimo n’umunezero! Amahoro n’imigisha kuri mwe mwese!”

Ibi kandi byanatangajwe n’umugabo we Guillaume Favier nawe abinyujije kuri Facebook, atangaza ko umwana na nyina bameze neza. Umwana wabo bamwise “Sana Eliane Favier Nirere”.

Ubwo yasezeranaga n'umugabo we.
Ubwo yasezeranaga n’umugabo we.

Nirere Shanel yambikanye impeta na Guillaume Favier tariki 2 Kanama 2014 baza mu mihango yo gusaba no gukwa mu Rwanda yabaye tariki 25 Ukwakira 2014.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kigali Rwanda

Mitsindo yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

byiza cyane kbs

iracyaturagiye israel yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

nibasubireya ntamahwa

nsengiyumva j.claude yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

yoooo nibonkwe

nady yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

N’iki cyemeza ko yabyaye imfura ? Wenda yabyaye umutindi, uretse ko ntabimwifuriza, naho ubundi yibarutse Uburiza. Yabyaye imfura se yabyaranye n’umusindi wa he ? Niyonkwe mama, azabyare hungu na kobwa naho nashaka kubyara imfura azagire uko yigenza.

Rwimira yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Niyonkwe kandi Imana ibafashe mu rugo rwabo.

wellars yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka