Burera: Abafite umwanda bazajya bagayirwa mu ruhame
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi bo mu karere ka Burera kujya banengera mu ruhame abaturage bafite umwanda kugira ngo bikosore.
Muri Kanama 2015, ubwo Guverineri Bosenibamwe Aime yasuraga umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kujya bareba abaturage bafite umwanda ukabije bakabagaraza mu ruhame bakanagaya mu rwego rwo kubahwiturira kwimakaza umuco w’isuku.
Yagize ati“Mukoreshe inama y’abaturage, mushyire ahagaragara babandi bakibana n’umwanda…umuntu wugarijwe n’umwanda, urarana n’amatungo, utagira umusarani, ukirara mu gisambu, muzajye mufata umwanya mubamurike hano maze mubahe akato, hehe no kongera gusangira nabo…”
Uyu muyobozi avuga ko kugira isuku ari cyo kiranga iterambere. Yongeraho ko leta izakomeza kugeza ku baturage ibikorwa remezo birimo amazi meza, amashanyarazi ndetse n’imihanda. Gusa ariko mu gihe abaturage baba bafite ibyo byose bakibana n’umwanda nta terambere ryaba rihari.
Abatuye akarere ka Burera bemeza ko hari bagenzi babo bakirangwa n’umwanda. Hari bamwe ngo usanga imyenda yarabacikiyeho abandi yarahinduye isura kubera umwanda.
Imiryango imwe na yo usanga idafite ubwiherero, bakabutira mu baturanyi cyangwa bakajya mu bisambu. Indi yo ugasanga ibufite ariko budasakaye, butumaho amasazi; ibyo bigakurura umwanda.
Mu karere ka Burera habarirwa imiryango idafite imisarani ndetse n’iyifite ariko itujuje ibyangombwa igera kuri 2000.
Kutayigira ngo biterwa n’impamvu zitandukanye, ariko abatuye mu gace ko munsi y’ikirunga cya Muhabura, bo bavuga ko gucukura umusarani muri ako gace bigoye kubera ko ubutaka bwaho bugizwe n’amakoro gusa.
Ndayisaba Fidele, utuye mu murenge wa Cyanika, ari iruhande rw’umusarani ari gucukura, yagize ati “Hano rero ntabwo hakunda kuboneka umusarani ugaragara, ni ugukora gatoya kubera ko utagera kure…hari ahaboneka (metero z’ubujyakuzimu) nk’eshatu, ntabwo zirenga.”
Indi mpamvu aba baturage batanga ituma batagira imisarane yujuje ibyangombwa ngo ni ubukene.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bugiye gukurikiza inama bwagiriwe na Guverineri, bugashishikariza abaturage kugira isuku. Abadafite imisarane nabo bazashishikarizwa kuyubaka ndetse abafite ubushobozi buke bafashwe na’akarere kuyibonaa.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mwanzuro urakwiye pe, ubundi se amaherezo yaba ayahe mugihe umuntu adashoboye kwiyitaho ngo yigirire isuku nukumwandagaza da. wabona akajyana nigihe, muriyi vision abanyarwanda twese tugomba kuba dukeye.