Perezida Kagame asanga ubu butabera bukora ibitandukanye n’amahame bushingiyeho, kuko burengera inyungu za bamwe zigatsikamira abandi.
Agira ati “Niba uvuze uti ni ubutabera mpuzampahanga ugomba no kuvuga ko bikureba nanjye bindeba. Ntibwaba ari mpuzamahanga mu gihe ari njye ukurikirana ariko wowe bitakureba.
Aha ni ahacu rero ho kubisobanura ariko tukanarwana urugamba yo gukosora ubusumbane bugaragara mu butabera. Tuzakomeza kubikora kandi turacyabikora.”
Yatanze urugero rwa bimwe mu bihugu by’i Burayi bihitamo gucira imanza Abanyarwanda kandi byo bicumbikiye abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badakurikiranwa.
Asanga ubwo butabera bushingiye ahubwo ku nyungu za politiki kurusha uko bushingiye ku mahame y’ubutabera, kuko bimeze bityo abo Banyarwanda bamaze imyaka 21 bidegembya bakabaye baragejejwe imbere y’ubutabera.
Yabitangaje mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2015/2016 wabereye i Gabiro mu karere ka gatsibo, kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeli 2015.
Perezida Kagame yabwiye abacamanza bari bitabiriye uyu muhango ko ari bo iyi uru rugamba rureba, kugira ngo u Rwanda rubashe kudahohoterwa n’ubwo butabera avuga ko butubahiriza amahame y’ubutabera nyabwo.
Perezida Kagame avuga ko nta kundi abakora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda bazagera kuri iyo ntego, batimitse ubunararibonye, gukorera hamwe no gushaka kugera ku kiza.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE NA T.P.I.R IRENGANYA BAMWE? NTABO IKINGIRA IKIBABA NTIBACIRE IMANZA KANDI BIRI MU BUBASHA BWAYO NO U NSHINGANO ZAYO?
DUTEGEREZE UBUTABERA BW’IJURU NAHO UBWA HANO KU ISI NI AGASITWE!!!
Ubutabera mpuzamahanga bucira imanza bamwe, ntibubarenganya, kuko haba habaye ibyaha ndengakamere. Uwo bwahamije icyaha arengana ni nde? Ese ahubwo ntabakingirwa ikibaba na ba rusahuriramunduru ubu akaaba aribo bamagana ubwo butabera? Ese uwaha ijambo abahohotewe (abiciwe abantu, abamugajwe, abafashwe ku ngufu...) nabo bakwamagana ubwo butabera cg babushyigikira?
Erega nubundi nta butabera mpuzamahanga mbona!Nonese aba jenosideri bahekuye u Rwanda bakaba bidegembya hirya no hino mumahanga si uko bafite abakingira ikibaba. Abanyarwanda dukwiye gukomeza guhaguruka tugafasha umukuru w’igihugu m’urugamba rwo guhangana n’abadutesha agaciro.