Nyamagabe: Abaturage barasaba ko imitangire ya serivisi yanozwa

Bamwe mu bagana akarere ka Nyamagabe, baranenga imitangire ya serivisi itaranoga kuko batazibonera igihe kandi ntibakirwe neza.

Tariki ya 3 Nzeli 2015, ni umunsi wari wagewe abaturage bagana ibiro by’abakozi muri serivisi zitandukanye, kugiraa ngo bamurikirwe ndetse banasobanurirwe zimwe muri serivisi zitangirwa ku karere.

Abaturage ntibishimira uburyo bicara amasaha menshi bategereje guhabwa serivisi
Abaturage ntibishimira uburyo bicara amasaha menshi bategereje guhabwa serivisi

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko serivisi bahabwa zitaranoga kuko babwirwa nabi cyangwa bakabarerega.

Maniragena Alivera avuga ko yagannye ubuyobozi ashaka gusinyisha icyemezo cyo kujyana ku ishuri, ariko amaze amasaha 4 atarabona serivisi ashaka, akaba yatangaje ko hari ubwo kenshi abirwa nabi.

Yagize ati “Hari igihe uza ugasanga uwo ushaka ntahari noneho uwo usanze akubwira nabi cyangwa bakaguha umunsi uzagarukiraho wagaruka nabwo ntibaguhe serivisi ushaka.”

Undi muturage utashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko icyo bifuza ari uko abakozi bose bajya bakora kimwe kuko hari abatanga serivise neza abandi bakazitanga nabi. Uyu asanga abakozi bose bagomba gutanga serivise kandi abazitanga bagahuza imikorere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha asobanura ko gutanga seirivisi inoze ari gahunda basanganywe yo gukangurira abakozi kwakira neza ababagana ariko ko bibaye ngombwa bahugura abakozi ku mitangire ya sirivisi inoze.

Akarere karateganya guhugura abakozi kugira ngo seivise zinozwe
Akarere karateganya guhugura abakozi kugira ngo seivise zinozwe

Yagize ati “Ibiro turimo akazi dukora duhari kubera abaturage, dusabwa rero kubakira neza nk’inshingano zacu, ikindi abadahindura imyitwarire hari n’uburyo bwo kubakosora, tugakomeza kwigisha byaba ngombwa n’amahugurwa ku mitangire ya serivisi tukayakora.”

Ubuyobozi bw’akarere bukaba bushishikariza abaturage kujya bafata akanya bagatinyuka bakaza ibikorerwa mu karere bityo bikabafasha gushaka ibyangombwa bazi aho bagana.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Woya rwose biragayitse kuba umuntu amara amasaha ane ategereje serivisi, umuntu aza akugana kuko arizo nshingano zawo kumufasha. rwose bantu mutanga serivisi zigayitse mwisubireho kuko muratanga isura mbi kuri serivisi zanyu.

Pauline Uwera yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka