Kirehe: Abanyamadini barasabwa kwirinda inyigisho ziyobya abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe burasaba abahagarariye amadini n’amatorero kwirinda inyigisho z’ibinyoma zihungabanya umutekano w’abo bayoboye.

Mu nama yahuje, kuwa 03 Nzeri 2015, inzego z’umutekano n’abanyamadini, hagaragajwe ko muri iyi minsi hakomeje kugaragara abayobozi b’amadini batanga inyigisho ziyobya abaturage zibaca integer mu nzira y’iterambere igihugu kirimo.

Abahagarariye amadini n'amatorero bakwiye gufata iyambere mu kurwanya abavugabutumwa bigisha ibinyoma
Abahagarariye amadini n’amatorero bakwiye gufata iyambere mu kurwanya abavugabutumwa bigisha ibinyoma

Atanga urugero rw’uburyo ayo madini ayobya abaturage, Spt Christian Safari, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yagize ati “Nk’umuntu ukubwira ngo hagiye kuba intambara ngo imivu y’amaraso igiye gutemba nawe ukabyemera nta bwenge ugira bwo gushishoza ngo urebe aho u Rwanda rugeze? Abo bantu mubime amatwi kuko babatesha igihe”.

Pasiteri Marara John umuyobozi w’itorero Anglican mu karere ka Kirehe yemeza ko amadini n’amatorero amwe namwe akora ibinyuranye n’ukwemera.

Ati “hari amatorero yigisha ibinyuranye n’ukwemera cyane abasengera mu byumba bita iby’amasengesho, bagira ukuntu bahanura batanga inyigisho z’ubuyobe zihungagbanya umutekano w’abaturage”.

Yakomeje avuga ko hari ingero zimwe na zimwe zagiye zigaragara aho umugabo yiyise Pasiteri usengera abagore bakabona urubyaro. Ati “hari umugabo waje abwira abagore babuze urubyaro ko abasiga amavuta bakabyara. Abagore baramugannye mu kubasengera akajya abasambanya ngo arabasiga amavuta, abagera kuri batandatu abatera inda tuza kumenya ko ari umunyamayeri tumushikiriza ubuyobozi”.

Pasiteri Twagira Xavier wa Assemblé de Dieu avuga ko hakomeje kuza abahanura ibinyoma bayobya abaturage bitwaje ibyumba by’amasengesho bitazwi, ibyo bikaba intandaro yo gutera ubwoba abaturage.

Abashinzwe umutekano basaba abaturage gushishoza mbere yo kwizera ibyo babwirwa n'abahanura ibinyoma
Abashinzwe umutekano basaba abaturage gushishoza mbere yo kwizera ibyo babwirwa n’abahanura ibinyoma

Maj. Karake Emmanuel yasabye abanyamadini kudasengera mu mwijima cyanga se ahantu hatazwi neza kuko biri mu bikurura umutekano muke n’ubuyobe. Ati “ijambo ry’Imana ntirikwiye kuvugirwa ahihishe, arasanga abantu bihereye mu rugo rw’umuntu ngo barasenga ese nyiri urugo we ntimuba mu mubuza umutekano?ibyo byumba bikwiye guhagarara abantu bakajya mu nsengero”.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abanyamadini gufatanya na Leta mu iterambere ry’igihugu birinda inyinyisho ziyobya abaturage kandi bagirira isuku insengero zabo ati“ Roho nziza igomba gutura mu mubiri mwiza”.

Abanyamadini bizeje ubuyobozi bw’akarere ubufatanye mu iterambere ry’abaturage barwanya buri wese uzigisha ibinyoma n’abasengera ahatemewe.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobanƴabinyoma dukwiyekubima amatwi

niƴomugabo jack yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka