Matinza: Bakusanyije imisanzu y’amashanyarazi amaso ahera mu kirere

Abatuye i Matinza mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu, karere ka Kayonza barasaba ubuvugizi ngo babone amashanyarazi.

Matinza ni kamwe mu dusantere tw’umurenge wa Rwinkwavu tugaragaza ubushake bwo gutera imbere mu buryo bwihuse, ariko abagatuye bakavuga ko iterambere rya bo ritambamirwa no kuba batagira amashanyarazi.

Mu rwego rwo guhangana n’iyo mbogamizi, bishyize hamwe bakusanya amafaranga angana ya miriyoni 3,5 bayashyikiriza ikigo gishizwe guteza imbere iby’ingufu REG, kugira ngo kizabagezeho amashanyarazi, nk’uko Zigirababiri Ignace utuye muri ako gasantere abivuga.

Ati “Turi abantu 79 bagize santere,…umuntu uhagarariye santere yavuganye n’ubuyobozi bwa REG batwemerera ko bazaduha amashanyarazi dukusanya imisanzu,…ariko kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere”

Abatuye muri santere ya Matinza bigeze kugura moteri yo kubacanira ariko irapfa
Abatuye muri santere ya Matinza bigeze kugura moteri yo kubacanira ariko irapfa

Inyota bafitiye amashanyarazi ariko yigeze gutuma bakusanya miriyoni 2,5 bagura moteri yo gucanira santere ya bo, ariko iyo moteri iza gupfa nyuma y’imyaka ibiri.

Iyo moteri imaze gupfa nibwo bagejeje ubusabe bwa bo ku ishami ry’ikigo cya REG rikwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Ngoma banabwirwa ko bazayahabwa ariko kugeza ubu baracyategereje.

Umuturage uhagarariye abatuye i Matinza ngo yagiranye ibiganiro kenshi n’ubuyobozi bw’ishami rya REG mu karere ka Ngoma; muri izo nshuro zose bagiye bamwizeza ibitangaza ariko n’ubu bakaba badahabwa igisubizo gifatika, niba bazabona amashanyarazi vuba cyangwa se batarashyirwa kuri gahunda y’abazayabona vuba.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Ngoma ubwo twateguraga iyi nkuru ariko ntibyadukundira.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza asaba abatuye i Matinza kuba bihanganye
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza asaba abatuye i Matinza kuba bihanganye

Cyakora umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John we asaba abo baturage kuba bihanganye kuko bisaba ubushobozi buhambaye kugira ngo abaturage begerezwe amashanyarazi.

Ati “Aho ugeze hose abaturage barasaba amashanyarazi kandi umuriro mu gihugu uracyari muke, biranahenda kuwugeza ku baturage. Ntabwo uko abaturage bawusabye bahita bawubona bagomba kujya bihangana”

N’ubwo hari uduce amashanyarazi atarageramo mu karere ka Kayonza, kari mu tuza imbere mu kugira abaturage benshi bayafite nk’uko umuyobozi wa ko abivuga. Avuga ko 27% by’abagatuye bayafite, kandi ngo haracyashakishwa ubushobozi kugira ngo n’abo atarageraho bayabone.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo pe! santere ya matinza icyeneye umuriro pe kuko harikugera iterambere

Munyemana Ericzoo yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka