Ghana yahasesekaye,uyu munsi iriyereka abanyarwanda

Ikipe ya Ghana yaraye isesekaye I Kigali ahagana i Saa tatu z’ijoro, irakora imyitozo kuri Stade Amahoro uyu munsi.

Kuri uyu wa gatanu ku i Saa cyenda zuzuye za hano mu Rwanda,ikipe y’igihugu ya Ghana "Black Stars",iraza kuba ikora imyitozo yayo ya nyuma,mbere y’uko izaba icakirana n’Amavubi ku munsi w’ejo.

Andre Ayew witezweho byinshi
Andre Ayew witezweho byinshi

Iyi kipe y’igihugu ya Ghana yari yabanje gutangaza ko izagera i Kigali ku i Saa Cyenda z’amanywa,gusa abantu barayitegereza kugeza ubwo abenshi mu bafana bitahiye,aho bamwe bari baje biteguye guhura n’aba Stars basanzwe babona ku ma televiziyo.

Christian Atsu wa Chelsea ariko watijwe Bournemouth yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza
Christian Atsu wa Chelsea ariko watijwe Bournemouth yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Abakinnyi ba Ghana bageze i Kigali

Braimah Razak, Antwi Ofori, Dauda Abdul Fatau, Afful Harrison, Baba Rahman, Boye John, Mensah Jonathan, Amartey Daniel, Daniel Nii Agyei, Afriyie Acquah, Andre Ayew Morgani, Jordan Ayew Pierre, Gyan Asamoah, Wakaso Mubarak, Rabiu Mohammed, Accam David, Jeffrey Scglupp, Christian Atsu TWasam, Assifuah Ebenezer, Benard Mensah, Solomon Asante, Edwin Gyimah, Richmond Boakye Yiadom na Yaw Frimpong.

André Ayew uheruka gutsinda Manchester United na Chelsea asuhuza abantu i Kanombe
André Ayew uheruka gutsinda Manchester United na Chelsea asuhuza abantu i Kanombe

Abayoboye ikipe:

Avram Grant (Umutoza mukuru), Konadu Maxwell (Umutoza wungirije), Nassam Yakubu, Adam Mutawakilu Baba, Ofosu Anim Noah, Ankomah Samuel Kwame, Nii Sabahn Quaye, Mintah Joseph, Okyere Michael, Hamidu Ishmeal, Gerard Nus, Asante Alexander, Kwesi Nyantakyi, Joel Tetteh Mavis Amanor, Opare William, Hon Vincent Oppong Asamoah, Adam Munkaila, Crenstil Frederick, Emmanuel Oteng, Adadevoh Seyiedjorm Awusi, Afriyie George na Ibrahim Sannie Daara.

Uyu mukino uzahuza Amavubi n’u Rwanda utegerejwe kuri Stade Amahoro guhera ku i Saa Cyenda n;igice kuri uyu wa gatandatu taliki ya 05 Nzeli 2015,umukino wo mu rwego rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon 2017.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amavubi Arabikora Rwose Turabatsinda 3 kuri 1

Gaston Muhire yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

byaba byiza twongeye kuyisubira tukayandikishaho amateka ubwa kabiri ariko Ghana irakomeye kabisa

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

turayinsinda 02 kuri 01

NGABO yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

ibyo bihangange turabikuraho imihigo bwa kabiri tu 2;1

Eric yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ghana turayitsinda cyane.

Bernard yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

EQUIPE YA GHANA

Bernard yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka