11 bamaze guhitanywa n’inkuba zo kuri iki gicamunsi (YAVUGURUWE)

Abantu 11 ni bo bamaze gupfa, abandi 53 barakomereka bitewe n’inkuba zakubise mu bihe bitandukanye mu gihugu kuri iki gicamunsi.

Amakuru Kigali Today ikura mu banyamakuru bayo bakorera mu turere twose tw’igihugu, avuga ko mu karere ka Karongi inkuba yahakubise abantu 43.

Umunani muri bo bahise bahasiga ubuzima, aho batanu baguye mu murenge wa Ruganda, babiri bagwa mu murenge wa Rugabano, undi umwe agwa mu murenge wa Rwankuba naho 35 barakomereka ubu bakaba bari kuvurirwa kwa muganga.

Mu karere ka Rutsiro naho yahitanye abantu babiri barimo uwitwa Florence Uwimana w’imyaka 22 na Muhaweninama Emmanuel w’imyaka 19.

Aya makuru yemejwe kandi na Bitegetsimana Evariste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukuru abo babiri bapfuye babarizwagamo aho ngo uwo mukobwa yari atwite.

Mu karere ka Musanze, naho yahitanye umugore umwe.

Ahandi hagaragaye ikibazo cy’inkuba ni ku ishuri rya GS Nyamugari ryo mu karere ka Ngoma, aho inkuba yakubise abana 19 bari mu rusengero, ariko ntihagira uwo ihitana uretse umwe wakomeretse cyane akajyanwa ku bitaro bya Kibungo aho ari gukurikiranwa.

Abandi 18 bahise bagira ikibazo cy’ihungabana ariko bose bakaba babashije kwitabwaho ku buryo ku munsi w’ejo bazaba basubijwe iwabo, nk’uko umuyobozi w’iki kigo Mwambutsa Benjamin yabitangarije Kigali Today.

Ahandi byagiye biba abanyamakuru bacu badutangarije ko izakubise zitari zikanganye, ariko tukaba turi bukomeze kubakurikiranira aya makuru.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

twifatanyije n’imiryango yagize ibyago , kandi abitabye Imana ibakire mu bayo ku bw’impuhwe zayo!

angelo yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Abagize ibyago bagire kwihangana gusa natwe i Musanze mu murenge wa Rwaza zakubise ariko zitwara ubusa MIDMAL nibe hafi.

Niyonsenga Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yose yagize ibyago, kandi turasengera nabari kwa muganga nabo bakire bamererwe neza.

Francis Munyangaju yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Imana izi ibiba kubantu yaremye kandi Imana ihe kwihangana aba babuze ababo ikindi Imana iturengere muri rusange nk’ abanyarwanda

Manirarora jean claude yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

MIDMAR nkuko isanzwe itabara abari mukaga niyihutishe gukwiza imirinda nkuba kunyubako zose ndetse bibe itegeko nkuko biri kuri RRA EBM

k Egide yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

minister ishinzwe gukumira ibiza batubwire icyo umuntu yakora kuko inkuba zitumazeho abantu

philbert nsanzineza yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

minister yibiza nukwita kubatuye mu manegeka gufata amazi nibyijyirakamaro no guca imiyoboro yamazi murakoze dukunda amakuru mutugezaho

ndayisenga yves yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka