Musanze: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amazu 75 ihitana umwe

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa 03 Nzeli 2015 yasambuye amazu 75 umwe arapfa akubiswe n’inkuba abandi batatu barakomereka.

Iyi imvura bigaragara ko yari nyinshi ivanze n’inkubi y’ umuyaga yaguye mu Karere ka Musanze guhera saa sita n’igice igenza amaguru make nka saa cyenda yasambuye amazu agera kuri 75 mu Mirenge ya Nkotsi, Muko, Muhoza na Cyuve.

Amazu arenga 10 yasakambuwe n'iyimvura ivanze n'inkubi y'umuyaga.
Amazu arenga 10 yasakambuwe n’iyimvura ivanze n’inkubi y’umuyaga.

Amakuru y’ibanze avuga ko mu Murenge wa Nkotsi hasambutse amazu 35 n’igice cy’inzu mberabyombi y’Ishuri rya Musanze Polytechnic mu gihe mu Murenge wa Cyuve habaruwe amazu atanu yasambutse.

Amazu 20 yo mu Murenge wa Muko ni yo amaze kubarurwa naho mu Murenge wa Muhoza ibisenge by’amazu 14 byagurutse.

Amazu yasakambutse bitewe n'uyu muyaga.
Amazu yasakambutse bitewe n’uyu muyaga.

Amabati y’amazu yagurutse yakomerekeje ku buryo bworoshye abantu batatu bo mu Murenge wa Nkotsi, Akagali ka Bikara. Mu Murenge wa Remera, inkuba yakubise Mujawayezu Jeannette w’imyaka 24 ahita apfa.

Mu Kagali ka Mpenge mu Ibereshi, abahuye n’ibiza bamwe bagiye gucimbika mu baturanyi, abandi bo babuza epfo na ruguru. Bavuga ko bakeneye ubufasha bw’ibanze no gufashwa gusana amazu yabo kuko nta bushobozi bafite.

Insinga z'amashanyarazi ziri mu byibasiwe n'uyu muyaga.
Insinga z’amashanyarazi ziri mu byibasiwe n’uyu muyaga.

Uwizeyimana Delphine n’amarira azenga mu maso yagize ati “ Gusana ntabwo byoroshye, twe icyo twifuza ni ubufasha byo kugira ngo tubone aho tuba n’ubundi twajyaga gushaka icyo kurya ariko urakagisha ufite aho kuba.”

Uwizeyimana Berthilde twasanze arundarunda ibiti n’amabati na we yunzemo asaba ko bashakirwa isakaro. U retse inzu yasambutse, ngo ibikoresho byo mu nzu na ibigori bigera kuri toni byangiritse kubera imvura.

Insinga z'amapiloni nazo zibasiwe n'umuyaga wari mwinshi.
Insinga z’amapiloni nazo zibasiwe n’umuyaga wari mwinshi.

Ntirenganya Martin, umukozi ushinzwe Imibereho myiza n’Ibibazo by’Abatishoboye mu Karere ka Musanze atangaza ko bakoze ubuvugizi muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) kugira ngo abo baturage bagobokwe vuba.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri MIDIMAR, Ntawukuriryayo Frederic yabwiye Kigali Today ko nibamara kubona raporo rw’abaturage bahuye n’ibyo biza, MIDIMAR yiteguye gufasha abaturage.

Andi mafoto:

Hamwe inzugi z'ibipangu nazo zavuyeho.
Hamwe inzugi z’ibipangu nazo zavuyeho.
Ibyo ni bimwe mu byapa byo ku muhanda biranga karitsiye nabyo byibasiwe n'uyu muyaga.
Ibyo ni bimwe mu byapa byo ku muhanda biranga karitsiye nabyo byibasiwe n’uyu muyaga.
Inzi nyinshi zasakambutse.
Inzi nyinshi zasakambutse.

NSHIMIYIMANA Leonard & Taarib Abdul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Birakwiye ko hakazwa ubujyanama mukwirinda ibyaba nyirabayazana yizo nkuba zihitana ubuma bw’abantu.

Gashayija camille yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

manawe biteye ubwowa wee

urusaro alpha yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Imvura ntabwo isanzwe abaturage birinde ibikoresho by’amashanyarazi

Alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

ntibyoroshye

driver yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

iyi ni ya el nono itangiye abaryanda bitegure kubona ibiza batigeze babona mu myaka 50 ishize
nahimana peee

imana yurda yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

iyi ni ya el nono itangiye abaryanda bitegure kubona ibiza batigeze babona mu myaka 50 ishize
nahimana peee

imana yurda yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka