Nyamagabe: Abayobozi b’ibanze barasabwa kongera kwita kw’isuku y’abana

Abayobozi b’ibanze basabwe gukangurira ababyeyi kwita ku isuku y’abana babo, abenshi usanga ku mubiri n’imyambaro yabo ifite umwanda ukabije.

Henshi mu duce two mu byaro usanga abana basa nabi cyane, isuku nkeya ikaba yarabaye nk’umuco aho imyenda yitwa iyo gukorana itameswa, n’abana ntibuhagirwe buri munsi, bigatuma indwara zituruka ku mwanda ziyongera.

Abayobozi barasabwa guca burundu ingeso y'umwanda ku bana cyane cyane hifashishwa ababyeyi babo.
Abayobozi barasabwa guca burundu ingeso y’umwanda ku bana cyane cyane hifashishwa ababyeyi babo.

Muri gahunda yo kurwanya umwanda, umuyobozi w’akarere wungirije w’imibereho myiza y’abaturage Emile Byiringiro mu kiganiro n’abagitifu b’imirenge, abayobozi b’utugari n’abimidugudu, kuri uyu wa 1 Nzeli, yabasabye ko guca burundu isuku nke ku bana.

Yagize ati “Hari abana dukunze guhura nabo hariya mu giturage muba mubona ukuntu bambaye biriya bintu mureke tubice, abana bambare imyenda imeshe kandi tuzabigeraho ariko ababyeyi babanje kubyumva kuko umwana ararerwa, kuko umwana udakuranye isuku ntacyo yimarira.”

Emmanuel Nyirishema, umuyobozi w’umudugudu wa Kamonyi, akagari ka Kavumu, umurenge wa Kaduha, yatangaje ko nyuma yo kumva ko isuku nkeya ikomeje kuba ikibazo kandi bigatuma indwara zituruka ku mwanda ziyongera agiye gukangurira abaturage ashinzwe kwita ku isuku.

Ati “Hari amatsinda ashinzwe isuku mu mudugudu wacu, tugiye gufatanya tuzagere kuri buri rugo, tureba niba rufite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, tuzagerageza kandi no kureba abana bafite isuku nkeya tubashishikarize kuyigira twibanda ku babyeyi babo.”

Abayobozi kandi bakaba basabwe kongera gushishikariza abaturage bafite ubushobozi kubaka imisarani, abatabufite bakubakirwa biciye mu miganda, udutanda tw’ibyombo, kurwanya nyakatsi ku buriri no kwita ku isuku y’urugo muri rusange n’ahantu hose hahurira abantu.

Abatazakurukiza amabwiriza ajyanye no kwita ku isuku, ngo hakaba hari ibihano bigiye gufatwaho ingamba n’inama njyanama y’akarere bagahanwa.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka