Gakenke: Ababyeyi ntibakozwa ko umwana yatungira telefone kw’ishuri

Ababyeyi batuye mu karere ka Gakenke basanga umwana w’umunyeshuri adakwiye kwemererwa gutungira terefone kw’ishuri, kuko itatuma akurikirana amasomo nkuko bikwiye.

Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje gahunda nshya yo gufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo bifashishije uburyo bwa telefoni zigendanwa.

Ikibazo cyo kurekera abanyeshuri kwigana telefoni ntikivugwaho rumwe n'ababyeyi na leta.
Ikibazo cyo kurekera abanyeshuri kwigana telefoni ntikivugwaho rumwe n’ababyeyi na leta.

Iyi gahunda ariko ntiyavuzweho rumwe n’ababyeyi kuko basanga ahubwo yagira uruhare mu kurangaza umwana.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke bari mu batumva iyi gahunda, bagasaba ko abarezi bayihagarika kuko abana bajya bahugira muri telefoni ugasanga ntibakurikiye neza.

Iyi gahunda yo kwigana telefoni ku banyeshuri isanzwe ikoreshwa mu bihugu byateye imbere nk’Amerika no ku mugabane w’u Burayi, aho ifasha abanyeshuri gukoresha ibitabo biboneka kuri internet (E-libray) batiriwe bagana amasomero.

Gusa bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa neza akamaro k’iyi gahunda bumva ko atari ngombwa, nk’uko uwitwa Mukeshimana Odette wo mu murenge wa Rushashi abitangaza.

Agira ati “N’abagabo bubatse ingo iyo ageze kuri terefone kandi abarimo guterefonana n’umuntu bashaka ibintu bifite inyungu ubona ko hari akanya bishobora gutesha wa muntu.
Noneho umunyeshuri ibikorwa abayakurikiye n’ukwiga none ageze mw’ishuri mugenzi we akamuterefona gukurikira amasomo bikanga akikurikirira ya terefone.”

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe uburezi Hakizimana Jean Bosco, nawe yemera ko telefoni ishobora kurangaza umuneyshuri ariko akavuga ko gahunda ihari ari uko bazajya babemerera kuyikoresha mu bushakashatsi gusa.

Ati “Ku banyeshuri n’uko usanga uburyo bwo kubaba hafi kugira ngo bazikoreshe neza uko zibabyarira umusaruro bashobora kuba ahubwo bazirangariramo biyoherereza ubutumwa hagati yabo.

Ibi byateye bya whatsApp ugasanga mubyukuri ntabwo zibahaye umusaruro wari witezwe kuruta uko baba bafite computer lab bakajyamo.”

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubu buryo mu kujyanisha n’uburezi bugezweho, itanga za mudasobwa ku banyeshuri, ikanakangurira abifitiye telefoni zifata internet kuzikoresha bagana ayo masomero yo kuri internet.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Gutunga Telefoni igendanwa ku mashuri bifite ibyiza n’ibibi: ibyiza ni uko koko abana bashobora gukora ubushakashatsi kuri zo ariko hashobora kubaho n’ubujura bwo gushaka M2Yu. Ku bigo bicumbikira abanyeshuri ho simbona impamvu yazo kuko byakurura ubujura mu kigo hagati y’abanyeshuri no hanze yacyo, uburara nabwo burashoboka kubera communication, no kubangamira umutekano w’ikigo... MINEDUC ibisuzume neza

Safari Wilson yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ariko ababyeyi nibumve ukuri nonose mumashuri makuru(university)ko bazigana ntibatsinda?

aimable yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

telefoni ninziza kuko yominerval itaruzura ugirutya ugahamagara kuko ntamuyobozi uguha telefone yiwe murumvako umunyeshuli ayitunze byababyiza

anastase yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

ahubwo iyogahunda ninziza kuko wasangaga umwana ahura nimbogamizi zokwiga neza. kuko za mudasobwa usanga arinkeya mubigo bimwe na bimwe.ahubwo nibabishiremo ingufu turwanye ubujiji.

Jack Manirafasha yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Mineduc yagize neza kwemerera abanyeshuri kwigana telefone kuko haraho biba ngombwa ko bifashisha mudasobwa(internet)kuko icyo igamije nuko abanyeshuri bagira ubumenyi kandi bakabugeraho muburyo bwihuse bujyanye nigihe.

Rurangwa sam yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

ubwo ibi byifuzo biva mu babyeyi nta kibazo birumvikana, ubundi se abana batunga telefoni ku ishuri ngo bigende gute?

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka