Umuhindo ushobora kugira imvura nyinshi idasanzwe
Ikigo cy’iteganyagihe(Meteo Rwanda) cyatangaje, kuri uyu wa gatatu tariki 02/09/2015, ko hashobora kugwa imvura nyinshi idasanzwe muri iki gihe cy’umuhindo.
Iyi mvura ishobora kwibasira isi n’akarere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko, izaterwa n’uko habayeho ibihe byitwa El Nino by’ubushyuhe bukabije bw’inyanja ngari, bwagaragaye mu mezi atatu ashize y’impeshyi.
Didace Musoni ushinzwe iby’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, yavuze ko amezi atatu ashize yaranzwe n’ubushyuhe bukabije bw’inyanja z’u Buhindi na Atlantika, bivuze ko bizakurikirwa n’imvura nyinshi cyane.
Iyi mvura idasanzwe izaba ikaze mu kwezi gutaha k’Ukwakira, abahanga mu by’iteganyabihe mu karere u Rwanda ruherereyemo, babigaragaza.
Iyo habayeho kwisuka kw’imvura nyinshi, na none ngo hakunze gukurikiraho ibihe by’amapfa kubera izuba ricana mu gihe kirekire, nk’iryakurikiye umwaka w’1997 waguyemo imvura ikabije.
Meteo Rwanda kiraburira inzego zose zishingira igenamigambi ku iteganyagihe gufata ingamba hakiri kare.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kurwanya isuri hakiri kare kuko ishobora kuzateza ibibazo byinshi hamwe ninzara ark imana izadufashe
tuzinezako imana ikunda urwanda nabarutuye muhumure izaturegera icyodusabwa nugusenga cyane
HACUKURWE,IMIRWANYASULIMIREMIRE,ABATUYE,AHAHANAMYE,BAVEYO,ABANTUBOSEBASENGE,UWHTEKA,AZATUBEHAFI