Gabiro: Abacamanza barasabwa kwirinda ruswa

Abacamanza bakorera mu nkiko zitandukanye z’igihugu, kuri uyu wa 2 Nzeli 2015, batangiye umwiherero i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umucamanza Mukuru, Prof Sam Rugege mu ijambo rye yibukije aba bacamanza ko bakwiye kurushaho kwita ku nshingano zabo bakanoza akazi uko bikwiye, ariko cyane bakirinda ruswa ivugwa mu kazi kabo.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof Sam Rugege afungura uyu mwiherero
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege afungura uyu mwiherero

Yagize ati:” Ni koko ruswa iravugwa cyane mu mirimo y’ubucamanza, ariko icyo dukora ni ugukomeza kuyirwanya uko dushoboye dusaba abacamanza kunoza akazi kabo uko bikwiye, kandi bagatana serivisi inoze kugira ngo byose birusheho kugenda neza.”

Uyu mwiherero uhuje abacamanza n’abanditsi b’inkiko bagera kuri 503 bakorera mu nkiko zitandukanye mu gihugu; ukaba uzamara iminsi itatu.

Abacamanza bakurikira ibiganiro bivuga ku mikirize y'imanza
Abacamanza bakurikira ibiganiro bivuga ku mikirize y’imanza

Itamwa Emmanuel, umuvugizi w’inkiko akaba n’umugenzuzi wazo, avuga ko ikibazo cya ruswa kivugwa mu nkiko ari icyaha gikomeye kandi kigira ingaruka mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage n’iterambere ryabo.

Itamwa asaba Abanyarwanda kumenya ko guhabwa ubutabera ari uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko; kububona bikaba bidasaba gutanga ruswa.

Mu gihe cy’iminsi itatu abacamanza bazamara muri uyu mwiherero, bazarebera hamwe ibibazo bikigaragara mu mikirize y’imanza n’impamvu yabyo kugira ngo bishakirwe umuti.

Biteganyijwe ko uzasozwa tariki 4 Nzeli 2015, ari nabwo hazatangizwa umwaka w’ubucamanza mu gihugu hose.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aha muri aya mwiherero bazawubyaze umusaruro maze bahakure impamba izabafaha gukomeza gukora neza umwuga wabo

Joselyne yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Bavuga Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Ikindi ni uko uyu mwiherero wahuje abacamanza n’abanditsi b’inkiko zose mu gihugu.

Ikindi ni uko Umuvugizi w’Inkiko yitwa Itamwa aho kuba Hitamwa.

’’Mwakosora’’.

Komera yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka