Nyuma yo kugura abakinnyi,Police Fc ikurikijeho umufana Rwarutabura

Umufana usanzwe ari uwa Rayon Sports uzwi nka Rwarutabura biravugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Police Fc aguzwe.

Ikipe ya Police Fc nyuma y’aho isinyishirije abakinnyi bagera kuri 14,ubu noneho andi makuru ari kuvugwa n’uko igiye kuba yanongera amaraso mu mifanire yayo,dore ko ubusanzwe muri Stade ari imwe mu makipe usanga ifite abafana bake ugereranije n’izo bahangana.

Nyuma yo kumva aya makuru cyane ko bidasanzwe kuvugwa ko umufana yaguzwe akava mu ikipe imwe ajya mu yindi,twegereye umufana Ngenzahimana Bosco uzwi ku izina rya "Rwarutabura" atubwira ko agiye kwerekeza muri iyo kipe ariko bitararangira neza.

Rwarutabura hano yari yisize amarangi y'umukara n'umweru ari gufana APR Fc ubwo yahuraga na Al Ahly
Rwarutabura hano yari yisize amarangi y’umukara n’umweru ari gufana APR Fc ubwo yahuraga na Al Ahly
Ajya anyuzamo agafana n'andi makipe
Ajya anyuzamo agafana n’andi makipe

Rwarutabura yadutangarije ko agiye muri iyi kipe ariko akazaguma kuba umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports,ndetse n’igihe Police Fc yazaba itakinnye agakomeza gufana Rayon Sports.

Yagize ati "Umwana iyo amaze gukura akajya guhaha akava mu mirambizo ya Se akajya mu rugo rwe,ntibiracamo neza,ariko umunsi Police Fc izajya ikina niyo nzajya mfana,Rayon nikina Police Fc itakinnye,mfane Rayon,nizihura nyine ni uguhaha nzajya mfana Police"

Asanzwe ari n'umufana w'Amavubi
Asanzwe ari n’umufana w’Amavubi

Biravugwa ko kandi iyi kipe yifuza kuzana n’abandi bafana basanzwe bazwi mu makipe yabo,mu rwego rwo kongerera morale abakinnyi.

Ikipe ya Police Fc ubwo yaguraga abakinnyi benshi ubwo umwaka w’imikino wa 2014/2015 wari umaze kurangira,yanasinyishije Ndatimana Robert nawe wari usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

RWARUTABURA ARAKENEWE MURI POLICE FC KUKO NAYO IKENEYE UMUFANA UKOMEYE NKA RWARUTABURA MURAKOZE.

Ndayambaje J.bosco yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Ntibyari byiza kuva muri rayon sport fc kuko arayikunda pe,ariko umupira y’iyi minsi ni busness agomba guhahira urugo rwe.n’abandi barebereho kuko umwuga mwiza utunga nyirawo.

Munyaneza anatole yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ndumva ari agashya gsa courage kuri staff ya police FC

Ban p yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Mbega! entertainment mu Rwanda ihinduye isura kabisa. gusa aka ni agashya.

Alias ll yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka