MINEDUC yatangiye gutoza abazakundisha ishuri abanyeshuri bashya

Abanyeshuri 300 bayoboye abandi muri kaminuza, berekeje i Nkumba muri Burera kwiga uburyo bazakira abashya batangira Kaminuza muri uyu mwaka.

Aba banyeshuri bagize itorero ry’Intagamburuzwa, bafasha mu kumenyereza abajya gutangira kwiga kaminuza no kubakundisha ishuri, nk’uko Umunyamabanga uhoraharo muri MINEDUC Dr Celestin Ntivuguruzwa, yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2015.

Abanyeshuri berekeje i Nkumba mu mahugurwa yo kuzakira bagenzi babo.
Abanyeshuri berekeje i Nkumba mu mahugurwa yo kuzakira bagenzi babo.

Yagize ati“Abanyeshuri baza ari bashya muri kaminuza babanza kumenyerezwa mu gihe cy’icyumweru, ariko kuko bagenzi babo babaga badahari, bituma umunyeshuri ashobora guhita yanga ubuzima bwo muri kaminuza no kugwa mu mitego itandukanye.”

Ntivuguruzwa yavuze ko kwakira abanyeshuri batangira kaminuza n’amashuri makuru muri uyu mwaka bizaba umwihariko, aho bagomba gutozwa kwisanga no kumva ari Intore mu zindi, hamwe no kugira umuco w’ubwitange.

Abanyeshuri bayoboye abandi muri kaminuza n'amashuri makuru, berekeje i Nkumba gutozwa kwakira abashya baza babagana.
Abanyeshuri bayoboye abandi muri kaminuza n’amashuri makuru, berekeje i Nkumba gutozwa kwakira abashya baza babagana.

Aradukunda Peace wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye uzakira aba banyeshuri bashya, yavuze ko bazashyira ingufu mu kurwanya ko abanyeshuri bashya bagwa mu bishuko bigatuma habaho gutwita inda zitateguwe n’abahungu bagatangira imyitwarire mibi y’ubusinzi n’ubusambanyi.

Ati “Hari ababa bavuye mu mashuri arimo ab’igitsina kimwe nk’abakobwa, iyo baje mu muryango urimo abahungu biroroha kubashuka, nibwo tubona benshi batwara inda zitifuzwa.”

Gahunda yiswe Intore mu zindi yo kwakira abanyeshuri bashya muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’ibyigenga, izakorwa ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, ubwo umwaka w’amashuri uzaba utangiye muri uku kwezi kwa Nzeri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yemwe nibyiza cyane kuko abanyeshuli bashya bazababisanga mubabo ikaze cyane!

sande wilson yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka