Kirehe: Ntibakirarana n’amatungo kuko Polisi yabegereye
Abatuye umurenge wa Kigarama, akarere ka Kirehe, baratangaza ko ubujura bw’amatungo bwatumaga bararana na yo bwagabanutse bitewe n’uko polisi yabegereye.
Kuwa 31 Kanama 2015 ni bwo hatashywe ibiro bishya polisi ikoreramo, byubatswe ku bufatanye n’abatuye uwo murenge.
Abaturage b’umurenge wa Kigarama bemeza ko bamaze kubona umutekano usesuye, nyuma y’uko polisi ibegereye. Bahisemo kuyifasha kubona ibiro ngo ikorere ahasukuye, ibashe kubacungira umutekano neza.
Hakizimana Fabien utuye muri uyu murenge, avuga ko polisi itaraza abajurua bari bakabije; bakiba cyane cyane amatungo.
Yagize ati “Ntawarazaga itungo hanze ngo arisange, ariko ubu ntitukirarana nayo polisi yarabikemuye. Umujura araza ugaterefona polisi ikagutabara nk’aho mvugiye aha,…kandi n’ibindi byaha byaragabanutse”.
Ikindi kibazo cyari kibangamiye umutekano w’abatuye Kigarama, ni ugukoresha ibibyobwenge birimo urumogi ndetse no kubicuruza. Hakizimana Jean Damascene avuga ko iyo babonaga abanywarumogi baburaga uko batabaza. Ati“ wabonaga urumogi ukabura aho utanga amakuru kuko tutabonaga polisi hafi, ubu byarakemutse”.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe ashima ubwitange bw’abaturage mu gufasha Polisi kurinda umutekano. Ati“ kuba abaturage bubaka imyubako ya Polisi ni icyerekana ko bafite inyota yo guharanira umutekano.”
Muzungu avuga ko atari umurenge wa Kigarama kuko ubu imirenge yose ya Kirehe imaze kubona ibiro bya polisi mu rwego rwo kwegera abaturage no kubarindira umutekano.
Umyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe, Spt Safari Christian yasabye abaturage gufasha Polisi batanga amakuru mu kurwanya abagizi ba nabi.
Yagize ati “ni gute abantu batatu bazengereza umudugudu wose? Polisi yabegereye mwe mutange amakuru gusa ibindi izabikemura,…mudufashe turwanye abo bajura kuko nta muntu ukwiye kwigira ikinani ngo ni uko yitwaje ibyuma. ”
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
dushimire polisi yacu ikomeje kwegera abaturage ngo ibacungire umutekano neza ibegereye, nabo basabwe gukorana nayo cyane
Ni byizza kuba police ibegereye izabigishe nindabngagaciro za community policing bamenye gutanga amakuru no gufatanya na police
kuba umurenge wa kigarama bawegereje polisi birazagufasha guca urugomo rwa bakoresha urumogi, arabarunywa cyangwa bakarucuruza, bityo umutekano ubungabungwe uko bikwiye.
Nibyiza ko umurenge wa kigarama bawegereje polisi kuko ubu umuturage yaryama agasinzira nta nkeke. ibi turabikesha ubuyobozi bwiza i gihugu gifite hamwe nu mutekano muri rusange.