Ruhango: Abapolisi bazamuwe mu ntera basabwe kurangwa n’ubushishozi

Abapolisi bakorera mu karere ka Ruhango bazamuwe mu ntera bagahabwa amapeti atandukanye, barasabwa guhindura imyitwarire bakarangwa n’ubushishozi mu kazi kabo.

Ubwo abapolisi bato bazamuwe mu ntera bambikwaga amapeti bahawe kuri iki cyumweru tariki 31 Kanama 2015, basabwe kumva ko urwego bazawuwe, badakwiye kurupfusha ubusa, ahubwo bakarushaho kongera umurava mu kazi kabo bakora ka buri munsi.

abapolisi bambwikwa amapeti.
abapolisi bambwikwa amapeti.

Supert. Richard Rubagumya, umuyobozi wa Police mu karere ka Ruhango, yabwiye aba bapolise kurangwa n’ikinyabupfura bahesha agaciro inshingano bahawe.

Yabasabye kandi kuba bandebereho, bakarangwa n’ubunyangamugayo, anabashishikariza kurangwa n’udushya mu kazi kabo, baharanira iterambere ry’abaturage.

abazamuwe mu ntera ngo bagiye kurushaho kunoza akazi.
abazamuwe mu ntera ngo bagiye kurushaho kunoza akazi.

Abazamuwe mu ntera, bakaba bambitswe amapeti kuva kuri Caporale kugera kuri Chief Sargent. Abayahawe, bakaba bishimiye iyi ntera bazamuwemo, bakavuga ko bigiye gutuma barushaho gukunda umwuga bahisemo.

Nsengiyumva Damascene wambitswe ipeti rya Chief Sargent, yavuze ko anezerewe cyae, avuga ko yari asanzwe yubuhariza inshingano ze, ariko ngo agiye kurushaho ku noza umwuga yahisemo, kugirango isura y’u Rwanda ikomeze kugaragara neza mu ruhando mpuzamahanga.

Spt Ricard Rubagumya umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, yasabye abapolisi kurangwa n'udushya.
Spt Ricard Rubagumya umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, yasabye abapolisi kurangwa n’udushya.

Abapolisi bazamuwe mu ntera, bakaba barazamuwe bitewe n’igihe bamazemo n’abandi bagiye barangwa n’udushya.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Hahahahahah Afande arabasaba kurangwa nudushya, nabo ndabizera kabsa baraje bakwereke udushya wifuza, gusa nizereko utabatumye kurya bituga kuko imunga igihugu.

Harera yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Congratulation

mugatengezi yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Police yacu nikomeze itere imbere turyiri inyuma. kandi ibikorwa byayo bigaragarira buri bese.

kigingi. yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Akazi keza bana bacu, ariko rwose ntimukarenge kubyiza nkibi ngo mushukwe na Ruswa, ntamahoro y’umunyabyaha mubyaha iyo murya Ruswa burya muba mukora icyaha gikubiyemo ibyaha byinsi cyane,birimo no kwisenyera igihugu.

Kigoma yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Congz biryoheye ijisho kubabona mwambikana ama peti, amahirwe masa mumaraso mashya y’akazi.

Spt Baguma yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Bajye babongerera na gashahara ariko wenda byazajya bibarinda kugwa mumutego wa Ruswa congz kandi akazi keza nimuze twubake igihugu.

Umuhire yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka